MissRwanda2022: Byinshi kuri Ibirezi Noella ushaka gushyiraho 'INDORERWAMO Y'UBUZIMA' ikigega kizafasha abana bo mu muhanda - AMAFOTO

MissRwanda2022: Byinshi kuri Ibirezi Noella ushaka gushyiraho 'INDORERWAMO Y'UBUZIMA' ikigega kizafasha abana bo mu muhanda - AMAFOTO

Feb 22,2022

Noella Ibirezi umwe mu bakobwa 70 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yahize ko natwara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda azatangiza ikigenga cyo gufasha abana bo ku muhanda, akabashyira mu ishuri akanateza imbere impano zabo.

 

Ibirezi Noella w’imyaka 22 y’amavuko, ni umukobwa uvuka mu muryango w'abana cumi n'umwe (11) abakobwa 7 n'abahungu 4, we akaba ari umwana wa 7. Afite ababyeyi bombi. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2021 mu ishami ry'Icungamutungo. Mu mezi ya vuba ni bwo ateganya gutangiza Kaminuza.

 

Uyu mukobwa avuga ko impamvu yitabiriye Miss Rwanda ari uko yari yifitiye icyizere kandi akumva ashoboye. Yavuze kandi ko byari ukugira ngo abone imbaraga zo gushyira mu ngiro umushinga we wo gufasha abana bo ku muhanda.

 

Aganira na Inyarwanda dukesha iyi nkuru Ibirezi Noella yagize ati “Ni ukugira ngo mbone izindi mbaraga zamfasha gushyira umunshinga wanjye mu bikorwa. Kuva nshoje kwiga muri 2021 ni bwo natekereje kujya muri Miss Rwanda”.

 

Ibirezi Noella arashaka kuba Miss Rwanda 2022 bikamworohera gufasha abana bo ku muhanda

 

Ku bijyanye n’aho yakuye igitekerezo cyo gufasha abana bo ku muhanda, yagize ati “Njyewe nakuze nkunda gufasha cyane bariya bana bo ku muhanda, ariko nkumva ninkura nzakora umushinga wo kubafasha, ejo bundi rero nshoje kwiga mbona umushinga wanjye nta handi nawunyuza uretse muri Miss Rwanda kugira ngo mbone uburyo washyirwa mu bikorwa”.

 

Noella uri mu bakobwa bahagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022, yakomeje avuga ko umushinga we yawise ‘Icyizere cy’ejo hazaza ku bana bo ku muhanda' anasobanura uburyo butatu azafashamo aba bana. Ati “Umushinga wanjye nise ‘Icyizere cy'ejo hazaza ku bana bo ku muhanda’, ni umushinga wo gufasha abo bana muri ubu buryo:

 

1. Nzashishikariza abanyarwanda bose kubigira ibyabo, kugira ngo dukomeze kuba ijisho n'ijwi rya bagenzi bacu kugira ngo tubibone tubivuge bicike hakiri kare, ari ko gutanga amakuru mfatanyije n’itangazamakuru ndetse n’inzego za leta n'abanyarwanda bose muri rusange.

 

2. Gutanga amahugurwa ku babyeyi cyane cyane ko ariho haturuka ikibazo, bitewe no kutubahiriza ishingano zabo, ubukene n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi nzabikora mfatanyije n'inzu (inshuti z'umuryango).

 

3. Nzashyiraho ikigenga cyitwa ‘Indererwamo y'ubuzima’ cyo gufasha abo bana mu kwiga, kuzamura impano zabo n'ibindi".

 

Noella ahangayikishijwe n'abana baba ku muhanda

 

Ibirezi Noella yavuze ko aziyambaza inzego za Leta n’iz’abikorera. Ati “Nzakorana n'inzengo za leta ndetse n'ibindi bigo bitengamiye kuri leta bishinzwe kwita ku bana. Icyo bakeneye cyane niugukurikiranwa ndetse bakaganirizwa abafite imiryango baturutsemo kubera impamvu runaka bagasubizwa mu miryango yabo ndetse n'ababyeyi bakaganirizwa”.

 

Asubiza ku cyafasha kurandura burundu ikibazo cy'abana baba mu muhanda yagize ati: “Ikintu mbona cyakorwa cyane ni uko twebwe abanyarwanda twabigira ibyacu ntitwumve ko bireba imiryango y’abo bana gusa ahubwo tukumva ko biturebatwese”.

 

Yashimiye abategura Miss Rwanda kuko “Baha amahirwe abana b’abakobwa kugira ngo bigirire icyizere, bagire umusanzu batanga ku gihugu cyacu”. Yasoje yibutsa abantu uko bamutora mu rwego rwo kumushyigikira, ati “Ndi nimero 8, kuntora kanda *544*1*8#, ukurikize amabwiriza”. Aya matora kandi ari no kubera kuri interineti. Yavuze ko amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga yaba Instagram, Twitter and Facebook, hose ni Ibirezi Noella.

 

Nolla ahagarariye Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022

 

Arasaba abanyarwanda kumushyigikira muri Miss Rwanda 2022

 

Gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2022 byamufasha gushakira umuti ikibazo cy'abana bo ku muhanda

Noella yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda kubera icyizere yifitiye