Abapilote 2 bemeye gupfa kugirango bakize imbaga nyamwishi

Abapilote 2 bemeye gupfa kugirango bakize imbaga nyamwishi

Feb 22,2022

Kuri uyu wa mbere indege y’intambara yashwanyukiye mu gace gatuwe ko mu mugi wa Tabriz mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Iran ihitana abantu batatu!Iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

 

Iyi ndege ikaba yikubise ku rukuta rw’ishuri yica abapilote babiri bari bayirimo ndetse n’umuturage umwe wagendaga hafi aho.

 

Mohamed Bagher Honarval umwe mu bayobozi bo muri iyi ntara yatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku isaha ngengamasaha GMT ubwo yari saa moya n’igice z’igitondo hano mu Rwanda,aribwo iyi ndege y’imyitozo ya F-5 yasandariye kuri iri shuri,ngo amahirwe bagize nuko iri shuri yaguyeho ryari rifunze kubera ubwirinzi bw’icyorezo cya Covid 19.

 

Ibiro ntaramakuru Mehr byo muri Irani byatangaje ko umuntu wa gatatu waguye muri iyo mpanuka yari mu modoka ye. Abayobozi barimo gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

 

Umukozi w’ingabo zaho, Reza Yousefi, yatangaje ko iyi ndege yakoreshwaga mu myitozo kandi ikagwa kubera ibibazo bya tekiniki,ndetse ashima abapilote “bahaze amagara yabo” mu rwego rwo kurinda ko igwa mu gace gatuyemo abantu benshi.

 

Yousefi yabwiye Al Jazeera ati: "Aba bapilote bombi bahaze amagara yabo kugira ngo indege itagwa ahatuye abantu.Bashoboraga gusohoka ariko bayigumyeho kandi bayerekeza ahantu hadatuwe."

 

Ingabo zirwanira mu kirere za Irani zifite indege za gisirikare zaguze muri Amerika mbere y’impinduramatwara ya kisilamu yo mu 1979, hamwe n’indege za MIG na Sukhoi zakozwe n’Uburusiya.