Zoe Bethel wabaye Miss Alabama akaba yari umunyamakuru yitabye Imana

Zoe Bethel wabaye Miss Alabama akaba yari umunyamakuru yitabye Imana

Feb 22,2022

Zoe Sozo Bethel, umunyamakurukazi wigeze guhabwa ikamba rya Miss Alabama yitabye Imana azize impanuka.

. Umukobwa wabaye Miss Alabama yapfuye

. Zoe Sozo Bethel yapfuye

Umunyamakurukazi Zoe Sozo Bethel wigeze kuba Miss Alabama mu 2021, yitabye Imana nyuma y'iminsi umunani akoze impanuka ikomeye y'imodoka yangije ubwonko bwe, ndetse bigatuma ajya muri koma. Umuryango we ukaba ariwo watangaje aya makuru babicishije ku nyandiko bashyize ku mbuga nkoranyambaga. Zoe Sozo Bethel akaba yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko.

 

Mu nyandiko umuryango we washyize hanze iragira iti''Kuwa Gatanu tariki 18/02/2022, Zoe Sozo Bethel yitabye Imana mu mujyi wa Miami. Umukundwa wacu Zoe yavuye muri ubu buzima yerekeza mu bundi, biturutse ku mpanuka yangije ubwonko bwe''. Urupfu rwa Zoe Sozo Bethel wabaye Miss w'umujyi avukamo wa Alabama, rubaye hashize iminsi 8 akoze impanuka y'imodoka, ndetse anamaze indi minsi 4 ari muri koma.

 

Zoe Sozo Bethel uretse kuba yarabaye Miss Alabama, yari umunyamakurukazi w'ikinyamakuru cyitwa Right Side Broadcasting Network (RSBN) gikorera mu gace ka Florida. Zoe Sozo kandi yamamaye cyane ubwo yahagarariraga umujyi wa Alabama mu marushanywa ya Miss America 2021. Zoe kandi yari umwe mubategura amarushanywa ya Miss Liberty USA nk’uko The New York Post yabitangaje. Zoe Sozo akaba yitabye Imana ku myaka 27, anasiga umwana w'umuhungu w'imyaka 3.