MissRwanda2022: Uwase Mignonne uhataniye ikamba yapfushije musaza we umwe yari afite

MissRwanda2022: Uwase Mignonne uhataniye ikamba yapfushije musaza we umwe yari afite

Feb 22,2022

Uwase Mignonne (Nimero 64) uhagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari mu gahinda ko kubura musaza we witabye Imana mu ijoro ryacyeye. Iyi nkuru y’incamugongo ije mu gihe habura iminsi 4 hagatorwa abakobwa 20 bazajya muri Boot Camp.

 

Uwase Mignonne yatangaje ko musaza we Yves yari amaze igihe arwaye. Mu butumwa bw’akababaro yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yashenguwe no kubura musaza we ari nawe muhungu gusa bavukana mu muryango w’abana bane. Mignonne yavuze ko nubwo musaza we Yves yitabye Imana akiri muto agasigira agahinda kenshi umuryango we n’inshuti zawo, arashima Imana ko yamuhaye musaza we wamukundaga cyane, Imana ikaba imucyuye mu buryo bwaberetse ko atashye mu Ijuru. Yanditse ati:

 

Mana ngushimiye ko wampaye umuvandimwe wankundaga, ngushimiye ko umucyuye mu buryo butwereka ko atashye mu ijuru. Mana ndagusaba nkwinginga ngo umpe imbaraga zo gukomerera muri wowe kuko ubu njye nta mbaraga zo kwikomeza mfite. Yves nagukundaga kandi nzagukumbura gusa unsigiye agahinda kuko ntabwo wanteguje ngo mbone igihe cyo kugusezera basi. Gusa icyo nzi niuko nzakubona kuri cya gitondo cy’umuzuko...Iruhukire musaza wanjye byeeee nzongera kukubona kandi iyi tariki ntabwo izasibangana mu mutima wanjye. byeee mwana wa mama.

 

Uwase Mignonne na musaza we witabye Imana, hano ni kera bakiri abana bato

 

Uwase Mignonne ari mu bakobwa 70 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, akaba ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Mignonne yasoje amashuri yisumbiye mu Indimi n’Ubuvanganzo. Ni we bucura mu muryango w’iwabo w’abakobwa batatu n’umuhungu umwe ari we Yves witabye Imana mu masaha macye ashize. Mbere y’uko ajya muri Miss Rwanda yabanje kugisha inama umubyeyi we, aramwemera.

 

Mu kiganiro yagiranye n’abategura Miss Rwanda nk’uko bigaragara ku rukuta rwabo rwa Youtube, Uwase Mignonne yasobanuye impamvu yitabiriye iri rushanwa. Ati “Icyatumye ntekereza kwitabira iri rushanwa ni uko nasanze hari ibyo nshobora kuba nakongera mu gihugu cyanjye cyangwa se hari umusanzu natanga ku gihugu cyanjye mbinyujije muri iri rushanwa nk’uko mubizi ryashyiriweho abana b’abakobwa kugira ngo “Tubashe kugera ku nzozi zacu” tugire n’icyo tumarira umuryango nyarwanda cyangwa abanyarwanda bose muri rusange. Rero nigiriye icyizere numva nshaka kugira byinshi mpindura nindamuka ngiriwe amahirwe cyangwa se nindamuka ntowe”.

 

Mignonne afite umushinga wo kuzamura no guteza imbere impano z'urubyiruko 

 

Ku bijyanye n’ikintu yifuza guhindura muri sosiyete nyarwanda yagize ati “Ndifuza y’uko twazamura impano zipfanirana mu cyaro, tugenda dushyiramo ahantu ho gukorera imyitozo mu turere tugiye dutandukanye kugira ngo turwanye ikibazo cy’abanyamahanga baza gukinira mu Rwanda bikatuviramo n’ikibazo cyo kuba twahagarikwa mu marushanwa, njyewe rero nasanze atari uko tudashoboye ahubwo ari uko tudategura impano zacu zikiri ntoya cyangwa se zidahabwa amahirwe yo kugaragaza ibyo bifitemo kuko iyo umuntu akoze ikintu azi ko hari abamutezeho umusaruro agikora neza cyane. Njyewe rero ndashaka ko abo bana tubashyiramo ikintu cyo kuvuga ngo “Batezweho umurasaruro”, nshaka kubatera ingabo mu bitugu”.

 

Mignonne yavuze mu bakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda, uwo akunda cyane ari Mutesi Jolly kubera ko amagambo akunze gutangaza akomeza abantu benshi. Nyampinga mfatiraho icyitegererezo ni Miss Jolly kubera ko agira amagambo ashobora gutera umuntu imbaraga wari wamaze kwiheba. ‘Speech’ ze ziba ziri ‘Motivational’, zishobora kugutera imbaraga zigatuma witinyuka zigatuma wigirira icyizere, muri macye zikuvana ahantu hamwe zikujyana ahandi”.

 

Mignonne mu gahinda ko kubura musaza we 

 

Uwase Mignonne ari mu bakobwa 9 babonye itike yo guhagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022

 

Mignonne azishima cyane umunsi yabonye impano z'urubyiruko zitezwa imbere

 

Gutora Mignonne muri Miss Rwanda ni ukwandika muri telefone *544*1*64# ndetse wanamutora kuri interineti