Hirwa Honorine uzwi nka Miss igisabo ari mu rukundo n'umusore bari kuryana ubuzima i Dubai - aMAFOTO

Hirwa Honorine uzwi nka Miss igisabo ari mu rukundo n'umusore bari kuryana ubuzima i Dubai - aMAFOTO

Feb 22,2022

Uwase Hirwa Honorine benshi bamenye nka Miss Igisabo ari mu munyenga w’urukundo. Kuri ubu ntagihisha amarangamutima ye ku musore bakundana kuko buri munsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe.

. Miss Igisabo ari mu rukundo n'umusore bari kuryana ubuzima i Dubai

Urukundo rwa Uwase yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we.

 

Amakuru ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite, ni uko mu minsi ishize, Uwase yerekeje i Dubai aho yari kumwe n’umukunzi we, hakaba ari naho bafatiye amafoto akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Igisabo n’umusore bari kumwe mu munyenga w’urukundo

 

Uwase ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane.

Uwase yegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane

Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 icyakora ataha nta kamba yegukanye.

Imiterere ya Miss Igisabo ni imwe mu yatumye akundwa n’abatari bake

Uwase yahagarariye u Rwanda muri Miss Earth World 2017

Soma>> Abasore: Umukobwa niyerura akakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko akubenze birangiye. Ubishoboye wakwishakira undi

Soma >> Ubuzima: Dore ibimenyetso warebesha amaso ukamenya ko umukobwa afite amazi menshi

Soma>> Ubumenyamuntu: Ibyo wamenya ku gitsina cy'umugabo utarinze kugira uwo ubibaza

 

IGIHE