Umugore Yishe umugabo we kubera ikintu gitangaje

Umugore Yishe umugabo we kubera ikintu gitangaje

Feb 23,2022

Kuri ubu abapolisi bo muri Leta ya Ogun muri Nijeriya barimo gushakisha umugore witwa Ramota Soliu, bivugwa ko yishe umugabo we Bello Soliu amumenyeho amazi ashyushye asinziriye.

 

Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byaho bibitangaza ngo nyakwigendera yahoraga yinubira ko umugore we yakundaga kumwima ibiryo hamwe n’umunyeshuri w’Umwarabu babana.

 

Uyu mugore ngo yababajwe cyane n'uko umugabo we yatumiye bamwe muri bene wabo iwe kuwa gatanu ushize kugira ngo bamwumvishe kureka kumwicisha inzara.

 

Umugore ntiyifuzaga ko abagize umuryango wabo bamenya iki kibazo. Mu kumwihimuraho, ngo yabyutse mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 12 Gashyantare, ateka amazi hanyuma amaze gushyuha cyane ayasuka kuri Bello, ubwo yari aryamye hanyuma ahita ahunga.

 

Umuryango baturanye wihutiye gutabara, bumvise gutabaza kwa Bello. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Rounder i Abeokuta biramunanirwa hanyuma bimwohereza mu bindi bitaro, aho yapfiriye ku mugoroba wo ku wa kabiri.Yashyinguwe hakurikijwe amategeko ya kisilamu.

 

Mu kwemeza ibyabaye, umuvugizi wa polisi y’igihugu DSP Abimbola Oyeyemi yavuze ko nubwo yabyumvise kuri radiyo, atazi neza niba dosiye yaragejejwe kuri polisi. Icyakora, yavuze ko abapolisi bazakora iperereza kuri iki kibazo kandi bagafata ukekwaho icyaha.