MissRwanda2022: Uburanga bwa Kamikazi Queen Roxanne uvuka ibwami akaba ahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda - AMAFOTO

MissRwanda2022: Uburanga bwa Kamikazi Queen Roxanne uvuka ibwami akaba ahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda - AMAFOTO

Feb 23,2022

Kamikazi Queen Roxanne uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, afite umushinga wo guteza imbere ibikorwa nyaburanga mu Rwanda.

 

Kamikazi Queen Roxanne ni umwe mu bakobwa 70 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, akaba ari umukandida nimero 24.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Kamikazi Queen Roxanne yatangaje ko afite umushinga ugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka, ku buryo byafasha iterambere ry'igihugu. Yagize ati" njye mfite umushinga nise “Iwacu heza”, ni umushinga ugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka, ahanini usanga iterambere ry'igihugu cyacu rishingiye ku bukerarugendo kuko usanga amafaranga menshi avuye mu bukerarugendo akoreshwa mu bikorwa by'iterambere ndetse bikanagera no kuri wa muturage wo hasi."

Kamikazi Queen Roxanne uvuka mu majyepfo y'u Rwanda mu Karere ka Nyanza, akomeza avuga ko akenshi ubukerarugendo bukorwa bukunze kujya mu bice bizwi cyane kandi hari n'ibindi bice bikwiye kuvumburwa.

Ati "akenshi usanga ubukerarugendo bwitabwaho ari ubw'ibyanya bikomye birimo Akagera, Inzu Ndangamurage, n'ibindi. Njye icyo nshaka kwitaho ni utundi duce tubumbatiye umuco n'amateka by'igihugu cyacu, ku buryo naho hazagirwa ahantu hagomba gusurwa”.

 

Kamikazi Queen Roxanne yemeje ko akimara gutorwa, mu gitondo cyaho azahita atangira gukora umushinga we.

Ati "Mugihe nzaba ntorewe kuba Miss Rwanda, nta gihindutse nzabyuka ntangira gushyira mu bikorwa umushinga wanjye, ntangire gukurikirana byinshi ku bwiza nyaburanga, kandi n’iyo ntatorwa sinzahagarika umushinga wanjye."

 

Kuri uyu wa gatandatu, nibwo hazamenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzavamo Nyampinga w'u Rwanda 2022. Ushaka gutora Kamikazi Queen Roxanne, wakanda akanyenyeri 544 akanyenyeri 1 akanyenyeri 24 urwego (*544*1*24#) cyangwa ukanyura kuri www.igihe.com.