MissRwanda2022: Uburanga bwa Uwimanzi Vanessa wize mu Buholandi no muri Amerika uhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda

MissRwanda2022: Uburanga bwa Uwimanzi Vanessa wize mu Buholandi no muri Amerika uhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda

Feb 24,2022

Uwimanzi Vanessa ufite Nimero 70 yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda 2022 yashyira mu ngiro umushinga we wagutse wo gushishikariza abashakanye inzira y’ubuhuza kurusha uko ibyabo byakemukirwa mu nkiko.

 

Uwimanzi ari mu bakobwa 29 b’ubwiza, ubwenge n’umuco bahagarariye Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12.

 

Uyu mukobwa avuga ko ubwo yatangazwaga muri 29 batsinze byamutunguye, kuko yari afite ubwoba ubwo yasobanuriraga umushinga we Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na James Munyaneza.

 

Atekereza ko atahacanye umucyo nk’uko yabishakaga. Akavuga ko byamushimishije kwisanga mu batsinze, kuva ubwo atangira inzira yo kunoza neza umushinga we n’ibindi kugira ngo azaboneke mu bakobwa 20 bazajya muri Boot Camp.

 

Uwimanzi w’imyaka 20 y’amavuko, afite ababyeyi bombi. Amashuri abanza yize Camp Kigali na La Colombière aho yavuye yerekeza mu Buholandi ahiga imyaka itatu nyuma ajya muri Amerika aho yize imyaka ibiri ahita agaruka mu Rwanda.

 

Agarutse mu Rwanda yakomeje amashuri yisumbuye kuri Wellspring Academy ari naho yasoreje. Kuba atarakomereje amashuri yisumbuye muri Amerika, byaturutse ku kuba Se yarahise abona akazi muri Kaminuza yo mu Rwanda bituma bose bagaruka.

 

Ni umukobwa avuga ko yakuranye inzozi zo kuzaba umuganga ‘kubera ko numvaga nshaka gukiza abantu’. Akavuga ko byaturutse ku byo yabonaga mu makuru aho yabonaga nk’abantu bicwa n’indwara zinyuranye, akumva yagira uruhare mu gukiza abantu.

 

Gushaka kuba umuganga byanaturutse ku kuba Nyina ari byo akora. Ariko kandi ngo inzozi zo kuba umuganga zarahindutse kuko ashaka kujya mu bijyanye n’amategeko.

 

Avuga ko hari imivugo ye myinshi iri hanze, igaruka ku buzima busanzwe nk’urukundo, ingorane zinyuranye abantu bahura nazo n’ibindi.

 

Uwimananzi avuga ko imivugo ye idashingiye ku byo yanyuzemo, ahubwo anareba ku buzima bw’abandi.

 

Umuvugo we wamenyekanye yawise ‘Black Lives matter’, yanditse nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd.

 

Uyu mukobwa wabaye mu bihugu byo hanze, avuga ko atahuye n’ivangura mu buryo bweruye, ariko ngo hari ibimenyetso yagiye abona byabimwerekaga.

 

Ati “Ntabwo navuga ko byigeze bimbaho ariko ntabwo hajya habura utuntu duto […] Cyane wenda nko mu mashuri, mu baturanyi, ugasanga ntabwo ufatwa nk’uwaho.”

 

Yavuze ko kwandika imivugo ari ikintu ashaka gukomeza n’ubwo yaba yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022. Akavuga ko imivugo ari urugendo yatangiye kuva mu 2012 biturutse ku barimu b’icyongereza bamwigishaga.

 

Uko yitabiriye Miss Rwanda 2022:

 

Uwimanzi Vanessa yavuze ko umushinga we ari wo watumye ashaka kwitabira Miss Rwanda kugira ngo yumvikanishe neza impamvu y’ubuhuza kurusha uko abashakanye bagana inkiko.

 

Akavuga ko Miss Rwanda ari irushanwa yakurikiranye kuva akiri muto, bityo arifiteho byinshi azi.

 

Yavuze ko mu mpera za 2021 ari bwo yafashe icyemezo cyo kwitabira Miss Rwanda, areba ibyo azacamo anaganiriza ababyeyi ku kwitabira iri rushanwa.

 

Uyu mukobwa yavuze ko imbere y’akanama nkemurampaka nta bwoba yari afite, ahubwo ngo muri we yikuragamo ikintu cyose cyatuma adasobanura neza umushinga we.

 

Akavuga ko umushinga we ugamije ‘gukangurira abanyarwanda akamaro ku buhuza kuko usanga akenshi hari abantu benshi batandukanye bagenda bagirana ibibazo bitandukanye ariko cyane cyane mu bashakanye ugasanga bagira ikibazo nk’umugore n’umugabo ariko bakumva y’uko uburyo bwo kubikemura ari ukujya mu rukiko’.

Ati “Ugasanga ikibazo bafitanye kidafite uburemere bwo kujyana mu rukiko. Rero nashakaga kumenyesha abanyarwanda ko hari gahunda y’ubuhuza ishobora kubafasha gukemura ibyo bibazo byabo mu mahoro.”

 

Vanessa yavuze ko yafashe umwanya uhagije wo kureba neza imanza nyinshi zijya mu nkiko, akabona ko umugabo n’umugore batari bakwiye kujya gukemurira ibibazo byabo mu nkiko, kuko inzira y’ubuhuza yatuma kuri bo bongera kumvikana.

 

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ‘ugaruka cyane cyane mu bintu biga mu ngo atari nk’icyaha gifite uburemere bwajyana umuntu muri gereza’.

 

Vanessa avuga ko atavuga umuryango wagiranye amakimbirane kugeza ubwo batandukanye, ariko ngo hari imiryango myinshi yahanye gatanya nyamara iyo baza kumenya gahunda y’ubuhuza byari kuba bitarageze ku ndunduro y’urukundo rwabo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 kuri Expo Ground i Gikondo, hazabera ibirori byo guhitamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.