Abategetsi bakomeye ku isi bakomeje kwamagana Uburusiya bwateye Ukraine naho Putin we aha gasopo uwo ari we wese wakwitambika ibikorwa bye
Nyuma yaho Uburusiya butangije ku mugaragaro ibitero kuri Ukraine, abategetsi batandukanye bakomeye ku isi bakomeje kugaragaza ko Uburusiya bukwiye guhagarika ibikorwa byabwo bya Gisirikare kuri Ukraine, ndetse no guharigarika ibitero byabwo igitaraganya.
Abategetsi bakomeye ku isi bamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin, atangarije ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu.
Umunyamabanga mukuru w’muryango w’abibumbye Antonio Guterres yagize ati: "Perezida Putin, hagarika ingabo zawe gutera Ukraine. Tanga amahoro. Abantu benshi cyane bamaze gupfa. Perezida Putin, Mu izina ry’ubumuntu, subiza ingabo zawe mu Burusiya. Aya makimbirane agomba guhagarara ubu”.”
Antonia Gueterres yasabye Uburusiya guhagarika ibitero byabwo kuri Ukraine
Mu ijambo rye, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yamaganye ibikorwa by’Uburusiya agira ati: “Perezida Putin yahisemo intambara yabigambiriye izazanira ubuzima bw’abantu imibabaro. Uburusiya bwonyine ni bwo nyirabayazana w’urupfu no kurimbuka iki gitero kizazana."
Perezida Biden ku rubuga rwa twitter, yavuze ko yakiriye umubabaro wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky amusaba guhuriza hamwe abategetsi b’isi kugira ngo bamaganire kure ibitero bya Perezida Putin, kandi ahagarare hamwe n’abaturage ba Ukraine.
Perezida Biden wa Amerika avuga ibyakozwe n’uburusiya ari ubugome bidakwiye gukomeza
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa twitter, Boris Johnson, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yagize ati " Ndumiwe! n’ibintu biteye ubwoba byabereye muri Ukraine kandi naganiriye na Perezida Zelenskyy, kugirango tuganire ku ntambwe ikurikira. Perezida Putin yahisemo inzira yo kumena amaraso no kurimbura atangiza iki gitero kidafite ishingiro kuri Ukraine."
Boris Johnson ni umwe mu bamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine
Kuri uyu wa kane, akanama k’ibihugu by’i Burayi kahamagaye inama yihutirwa, aho abayobozi b’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bagiye kuganira kuri iki kibazo ndetse n’ibihano bashobora gufatira Uburusiya.
Perezida w’akanama k’ibihugu by’i Burayi, Charles Michel na mugenzi we wa komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, bashyize ahagaragara itangazo rihuriweho n’abanyamakuru ryamagana ibikorwa by’Uburusiya bavuga ko nta mwanya bifite mu kinyejana cya 21.
Itangazo rigira riti: "Turahamagarira Uburusiya guhita buhagarika imirwano, gukura ingabo zabwo muri Ukraine no kubahiriza byimazeyo ubusugire bw’igihugu cya Ukraine, n’ubwigenge bwacyo."
Hashize iminsi ibiri, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi utangaje ibihano kuma banki atera inkunga ingabo z’Uburusiya n’abagize uruhare mu cyemezo cy’Uburusiya cyo kwemerera uturere tubiri muri Ukraine ko twigenga.
Perezida von der Leyen yatangaje ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uzatanga ibihano bishya ku Burusiya nyuma y’uko amakimbirane akomeje kwiyongera.
Perezida Putin w’Uburusiya yihanangirije uri bwitambike ibikorwa bye