Nyabugogo: Umukobwa yateye akabariro n'umusore ahera kugeza aheze umwuka
Umusore n’inkumi bari basohokeye mu kabari kazwi nko kwa Mutangana I Nyabugogo, bateye akabariro birangira umukobwa bamutwaye ari indembe, nyuma yuko uwamusohokanye amusambanyije akabura umwuka, Nyirabayazana we agahita akuramo ake karenge.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ibi nibwo ibi byabaye mu nyubako ya Resident Hotel izwi nko kwa Mutangana,iherereye mu murenge wa Muhima ho mu karere ka Nyarugenge.
Nkuko amakuru dukesha BTN TV abivuga, uyu musore/umugabo yateye akabariro n’uyu mukobwa bikagera ubwo ananirwa kwinyagambura byatumye hahamagazwa imbangukiragutabara imujyana ku bitaro.
Umwe mu baturage bari aho ibi byabereye yagize ati "We n’uyu musore bari mu cyumba.Yahuye n’umusore ukora akazi neza birangira agiye muri koma gusa ntabwo yapfuye."
Undi yagize ati "Ni indaya yigurishaga.Bayijyanye hariya hejuru [kwa mutangana].Abantu bavugaga ngo "bafatanye"ariko ambulance yaje kumureba...Bamujyanye bamutwikiriye gusa ni muzima."
Undi wabibonye yagize ati "Bageze hano saa yine nyuma baza gukenera kujya mu cyumba.Mbere y’uko bajyayo,hari uwo batumye ngo abashakire icyumba.Bahise bajya kwiryamira.Mu kuryama kwabo rero,umugabo yinywera ibinini...Abagore barasambana cyane."
Uyu mukobwa yavuye muri iyi nyubako ngo arembye cyane,bamuhungiza ngo abone umwuka, ku buryo nta cyizere ko ashobora gukomeza kubaho.
Yaba ba nyiri iyo nyubako ifite ayo macumbi,banze kugira icyo batangaza kuri iki kibazo ndetse n’umurenge wa Muhima.
Mu minsi ishize nabwo,muri ayo macumbi hari abagiye gusambaniramo hafatwa n’inkongi y’umuriro basohoka bambaye ubusa.