NATO yatangaje ko igiye gutabara Ukraine bagahangamura Uburusiya. Icyo iyi ntambara ivuze kuri buri muturage w'isi

NATO yatangaje ko igiye gutabara Ukraine bagahangamura Uburusiya. Icyo iyi ntambara ivuze kuri buri muturage w'isi

Feb 24,2022

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO), Jens Stoltenberg, yavuze ko uyu muryango witeguye kohereza ingabo zo gutabara no kurinda umutekano aho zikenewe.

 

Ni nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin atangije ibitero kuri Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

 

Ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byambutse umupaka byinjira mu duce twa Ukraine twa Chernihiv na Sumy turi mu majyaruguru, hamwe no muri Luhansk na Kharkiv mu burasirazuba, nk’uko bivugwa n’ibiro DPSU bishinzwe imipaka ya Ukraine.

 

DPSU ivuga ko ibi byabanjirijwe n’ibikorwa byo kurasa imizinga ku butaka bwa Ukraine ndetse bigakomeretsa bamwe mu bakozi bo ku mipaka.

 

Iki kigo cyavuze ko abarinda umupaka hamwe n’ingabo za Ukraine barimo "gufata ingamba zo guhagarika umwanzi".

 

Hari ubwoba ko iyi mirwano irinjiramo ibihugu by’iburengerazuba byibumbiye muri uyu muryango wo gutabarana wa OTAN bije kurwanya Uburusiya, nk’uko byabisezeranyije Ukraine.

 

Ubushinwa - inshuti y’Uburusiya muri iki kibazo, kugeza ubu ntawe uzi icyo butekereza.

 

Ibi byose ni ibihugu bikomeye mu bukungu ku isi kandi bitunze intwaro kirimbuzi, buri wese afite impungenge y’intambara irimo ibi bihugu.

 

Ku muturage w’i Kiderege muri Makamba mu Burundi cyangwa w’i Gishambashayo muri Gicumbi mu Rwanda, iyi ntambara iri kure yabo ariko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

 

Inzobere mu bukungu, Teddy Kaberuka yabwiye BBC ko Uburusiya bwohereza hafi 12% bya petrol yose yo ku isoko ry’isi, ati: "urumva rero ko ikintu cyose cyahungabanya aho iyo petrol ingana gutyo ituruka kigomba gutuma ibiciro bizamuka."

 

Usibye petrol, Uburusiya bwohere na gas nyinshi ku isoko mpuzamahanga, hamwe na "hafi 40% by’ibinyamisogwe (cereals) bikoreshwa n’inganda biva mu Burusiya na Ukraine", nk’uko Kaberuka abivuga.

 

Ati: "Rero urumva iyo ibihugu bigiye mu ntambara icyo twita ’supply chain’ - aho ibintu bituruka no kubihererekanya - irahungabana, iyo ihungabanye ibiciro ku isoko mpuzamahanga birazamuka.

 

"Nko mu masaha macye wabonye ko amasoko y’imigabane ku isi (stock exchange) yatangiye kumanuka, igiciro cy’akagunguru ka lisansi cyazamutse, ibyo rero bivuze ko umuntu wese aho ari ku isi ibiciro bizazamuka."

 

Kaberuka avuga kandi ko aya makimbirane ashobora kuzagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu bwariho busubira mu buryo nyuma yo guhungabanywa na Covid-19.