Abasore: Dore ibintu ugomba gukora uko ushoboye ugahisha umukobwa mukundana niba ushaka ko murambana

Abasore: Dore ibintu ugomba gukora uko ushoboye ugahisha umukobwa mukundana niba ushaka ko murambana

Feb 24,2022

Abasore b’iki gihe babura abakunzi babo kubera utuntu duke. Muri ibi bintu harimo ibyo bavuga ndetse n’ibyo bakora mu buzima ndetse n’uburyo bitwara. Iyi nkuru iragufasha kumenya ibintu wahagarika kubwira uwo mukundana ubundi urukundo rwanyu rugasugira.

 

 

Muri  ibi bintu tugiye kukubwira urahitamo iby’ingenzi cyangwa byose wige kujya ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n’uwo wihebeye.

 

1. Ntuzabwire umukobwa mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.

 

Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.

 

Ku rundi ruhande uyu mukobwa namara kumenya ibyerekeye ikofi yawe, azakoresha imbaraga zose ngo asesagure amafaranga yawe niba bihuriranye n’uko atagukunda kandi ukaba ufite amafaranga azi neza. Azifata nk’uwarembye maze atume uyakoresha koko. Uyu mukobwa iyo utamwoherereje amafaranga azifata nkaho utamukunda.

 

2. Ntuzatume muganira ku bandi bakobwa.

 

Mu by’ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva amazina y’abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z’abandi basore gusa.

 

3. Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya cyane.

 

Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk’uwo umuha.

 

4. Ntuzamare igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n’abandi bakobwa.

 

Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe kirekire uri kuvugana n’abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira, azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike burundu.

 

5. Ntuzigire nkutazi ibyerekeye gutera akabariro.

 

Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye akabariro cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.

Izindi wasoma:

Abagabo: Uko wakoresha watermelon mu mwanya wa viagra umugore wawe agahorana agatwenge kandi agahora akwirahira

Dore ibintu byoroshye wakora ukazamura amarangamutima y'umukunzi wawe akagera ku rwego rwo kugusarira

Ujya wibaza impamvu ubaho nk'udafite umukunzi kandi umufite? Dore bimwe mu bibitera n'icyo wakora

Ubuzima: Dore ibimenyetso warebesha amaso ukamenya ko umukobwa afite amazi menshi

Inkomoko:ghanamma