Ibintu 10 bitangaje kuri Vladimir Putin wakangaranyije isi harimo no kuba yaratandukanye n'umugore we kubera akazi
Perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’u Burusiya yamaze gutangiza intambara kuri Ukraine yinangiye umutima nk'uko yabitangaje ikanga kureka ibyo gushaka kwinjira muri NATO. Uyu mugabo w’imyaka 69 uri mu batavugirwamo ku isi, afite ibigwi bitangaje harimo n’ibintu bitangaje yagiye akora bigatungura benshi.
. Amateka ya Perezida Putin wagabye ibitero kuri Ukraine
. Putin yatandukanye n'umugore we kubera gukunda cyane akazi
Inkuru ikomeje kwiharira urupapuro rw'imbere rw’ibinyamakuru hirya no hino ku isi ni iy'ibisasu u Burusiya bwateye mu gihugu cya Ukraine. Mu butumwa Putin yageneye isi yavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose kizifuza kwivanga mu mugambi w’igihugu cye agomba no kwitegura kwirengera ingaruka atigeze kubona.
Iyi ntambara Putin atangije kuri Ukraine yanakangaranyije Isi yose, itangiye mu gihe hamaze iminsi hatutumba umwuka utari mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya bitewe no kuba Ukraine yifuza kwinjira mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare w'Uburayi n'Amerika, NATO/OTAN, ibyo u Burusiya budakozwa bukabifata nk’ubugambanyi.
Mu nkuru ducyesha ibinyamakuru Al Jazeera, History Colored.com na Britannica, tugiye kukugezaho bimwe mu bintu bitangaje ushobora kumenya kuri Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, kuri ubu werekejweho amaso n’isi yose dore ko u Burusiya kubuvuga kuri ubu uba uvuze Putin nka Perezida wabwo ariko na none nk’inararibonye mu bijyanye na Politike.
1. Vladimir Putin yize amategeko
Ifoto yafashwe mu 1960
Vladimir Putin yabonye izuba mu mwaka wa 1952 mu Leningrad mu gihugu cy’u Burusiya, kuri ubu hasigaye hitwa St. Petersburg. We n’ababyeyi babanaga mu nyubako imwe n'undi muryango. Yaje kwinjira mu mashuri abanza akomeza n'ayisumbuye. Nyuma Vladimir yinjiye muri Kaminuza ya Leningrad State atangira kwiga amategeko ari nayo yaboneyemo impamyabumenyi maze ahitamo kwitangira igihugu cye adafifitse ahera mu butasi.
2. Yabaye umwe mu bagize KGB
Vladimir yambaye umwambaro w'aba KGB muri 1980
Vladimir yinjiye mu butasi ahita ajya mu mwanya umwe w’ubuyobozi bw’itsinda ry’ubutasi bw’u Burusiya rya KGB. Vladimir yakoreye KGB imyaka igera kuri 15 azenguruka hafi y’uduce tw’u Burusiya rime na rimwe no mu Budage. Binyuze muri KGB yaje guhabwa ipeti rya Lt Colonel mbere yuko igihugu cyinjira mu bihe by’amage byatumye azakuva muri KGB yinjira muri politije byeruye.
3. Putin yinjiye muri politike nk’umujyanama
Nyuma yo kuva muri KGB, Vladimir Putin yahawe umwanya muri Kaminuza ya Leningrad State. Muri iyo kaminuza yaje kuhahurira na Anatoly Sobchak waje Kuvamo umuyobozi wa St Petersburg, Putin amubera umujyanama byaje no gutuma atangira kubaka izina rye muri politike.
4. Yihuse mu kuzamuka ku rwego rwa Politike
Ubwo Vladimir yarahiriraga bwa mbere inshingano zo kuba umukuru w'igihugu mu 2000
Mu mwaka wa 1994 yaje kugirwa Umuyobozi wungirije wa Anatoly Sobchak maze nyuma yuko manda ya Anatoly yari igeze ku musozo, Vladimir yerekeza muri Moscow gukora mu biro bya Perezida. Putin yatangiye ari Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Management mu biro bya Perezida.
Yaje kugirwa Umuyobozi wa FSS ishami rishinzwe umutekano muri Russia bidatinze azamurwa mu ntera agirwa Minisitiri w’Intebe maze ubwo Perezida wariho yeguraga atangaza Vladimir nka Perezida kuva icyo gihe aba Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya kugera n'ubu.
5. Vladimir Putin yakomeje kubungabunga umwanya wo kuba Perezida
Vladimir arahirira inshingano na none mu mwaka wa 2018 zo kuba Perezida w'u Burusiya
Kuva Vladimir Putin yagera mu mwaya wa Perezida, yakomeje kuwugumamo kugera n'ubu. Yatangiye kuba Perezida mu mwaka wa 1999 ari umusigire aza gutorwa mu mezi macye yakurikiye hari mu mwaka wa 2000. Mu 2004 yongeye gutorerwa indi manda ariko nyuma bitewe n’itegeko nshinga yaje kuva ku mwanya w’ubu Perezida yongera kuba Minisitiri w’Intebe ku bwa Dmitry Medvedev manda ye irangiye yongera kwiyamamaza hari mu mwaka wa 2012 aratorwa kugera n'ubu akiyoboye.
6. Yahaye ubufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibitero bya 9/11 Terrorist Attacks
Ifoto yo kuwa 24 Gicurasi ubwo Putin yahuriraga na Bush muri Moscow
Mu gihe cyose nka Perezida, Vladimir Putin ntiyigeze acana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora nyuma y’ibitero byo muri Nzeri 2001, Putin ariko yahaye ubufasha Amerika, abamerera gukoresha indege zabo anabafasha no mu bindi bitandukanye bijyanye no kwisuganya. Nyamara uyu mubano ntiwatinze kuko ubwo Amerika zahitagamo kwica Saddam Hussein, u Burusiya, u Bufaransa n’u Budage ntabwo byashyigikiye uwo mwanzuro.
7. Vladimiri Putin yarinze Edward Snowden
Ifoto yo mu Ukwakira 2013 ya Edward Snowben
Vladimir Putin kandi yaje kongera kuzura umugano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yahaga ubuhungiro uwinjiye mu mabanga yayo. Hari mu mwaka wa 2013 ubwo umuhanga mu ikoranabuhanga Edward Snowden yashyiraga hanze amwe mu mabanga ya Amerika.
Amerika yatangiye kumuhiga bukware, nyuma asembera ashaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye aza kubuhabwa mu Burusiya bwanaje kumuha ubwenegihugu igikorwa kitashimishije habe namba Amerika.
8. Vladimir Putin yahataniye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel
Vladimir Putin n'inshuti ye magara Perezida wa Syria, Bashar al Asad hari kuwa 17 Gicurasi 2018
Kuba Putin yarabashije kumvisha inshuti ye magara Bashar Al Assad kureka gucura ibitwaro by’ubumara, byatumye ashyirwa mu bahataniye ibihembo by’amahoro byitiriwe Nobel.
9. Putin ari mu b’imbere baharanira uburenganzira bw’inyamaswa
Vladimir Putin ateruye imbwa yahawemo impano na Perezida wa Turkmenistan ifoto yafashwe kuwa 11 Ukwakira 2017
Kimwe mu bintu kandi na none bitangaje kuri Vladimir Putin ni ukuntu akunda ndetse akita cyane ku nyamaswa. Afite parike ntoya y’imbwa, ndetse agenda ashyigikira ibikorwa by’ubushakashatsi bugamije kumenya imwe mu miryango y’inyamaswa zitandukanye zirimo ingwe, ibirura n'izindi. Yagiye kandi ashyigikira imishinga y’amategeko arengera inyamaswa.
10. Umuhate Vladimir Putin ashyira mu kazi ke watumye atandukana n’umufasha we
Ifoto yo kuwa 30 Gicurasi 2003 Putin ari kumwe n'umufasha we Lyudmila batandukanye
Ubwitange mu kazi ni byo Putin akora byamugejeje kuri gatanya yabaye mu mwaka wa 2013 nyuma y'uko yari yarasezeranye na Lyudmila mu mwaka wa 1983 bakanakomeza kubana mu bihe binyuranye bya politike. Baje gutandukana ashinjwa n'umufasha we kuba atamubonera umwanya aho ngo Putin yari atwawe cyane n’akazi akibagirwa icy’ingenzi.