Yashizemo umwuka kubera ibyishimo nyuma yo kumenya ko yakuriweho igihano cy'urupfu yari yarakatiwe
Akbar wo mu gihugu cya Iran wari yarakatiwe nurukiko igihano cyurupfu akaza kubabarirwa, biravugwako yapfuye yishwe nibyishimo bidasanzwe yagize akimara kubabarirwa.
. Yishwe n'ibyishimo kubera kubabarirwa igihano cy'urupfu yari yakatiwe
. Yapfuye yishimira ko yakuriweho igihano cy'urupfu
Uyu mugabo yakatiwe igihano cyurupfu mu myaka 18 ishize gusa bitewe na Politike yo Muri Iran itinza igihano cyurupfu kugirango barebeko uwakorewe icyaha yababarira nyiri gukatirwa, Niko byagenze kuri Akbar Nyuma yimyaka 18 yose akatiwe igihano cyurupfu yarababariwe.
Abagize umuryango wuwo Akbar yari yishe Leta yakomeje ibasaba ko bamugirira imbabazi nuko baza kubyemera. Akbar we icyo yasabwaga Ngo iki gihano kiveho byari ukwishyura amayero asaga 83000 maze akavanirwaho iki gihano burundu.
Amakuru ava muri Iran avugako Akbar wimyaka 55 akimara kumenyako igihano cyurupfu cyamukuriweho yahise yishima biratinda.
Muri uko kwishima bikabije yagize ikibazo cyumutima bizwi mu cyongereza nka “heart attack” nuko maze ajyanwa Kwa muganga ndetse bimuviramo kuhasiga ubuzima.