Hatangajwe impinduka ku mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu

Hatangajwe impinduka ku mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu

Feb 25,2022

Umukino uzahuza amakipe y’amakeba hano mu Rwanda wamaze kuzamo impinduka ku gihe wagombaga kuzabera.

 

Uyu mukino wari uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare saa cyenda z’umugoroba, ubu wamaze guhindurirwa amasaha wari kuzaberaho nkuko ikipe ya Rayon Sports yabitangaje ari nayo izakira uyu mukino.

 

Nkuko Ikipe ya Rayon ibitangaza, ngo kubera isiganwa ry’amagare rigomba gusorezwa i Nyamirambo ku munsi wo kuwa gatandatu, habaye ibiganiro hagati y’amakipe yombi yemeranya ko amasaha umukino wagombaga kuzaberaho ahinduka kugirango bitabangamira abafana bitewe n’isiganwa ry’amagare rizaba yabaye mu gace umupira uzaberamo ka Nyamirambo.

 

Nyuma yuko amakipe yose abyemeye, uyu mukino ukazaba saa cyenda n’igice aho kuba saa cyenda zuzuye.