Perezida wa Ukraine yatangaje uko urugamba ruhagaze mu magambo yuzuyemo kwiheba
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ingabo z’u Burusiya zatangiye kurasa ibisasu ku Murwa Mukuru w’iki Gihugu Kyiv. Yasabye Abanya-Ukraine gukomeza gukomera no kwirwanaho, anenga ibihugu bikomeye ko bikomeje kureberera.
Perezida wa Ukraine ko igihugu cye cyatewe umugongo mu rugamba gihanganyemo n’Uburusiya.
Perezida Volodymyr Zelensky yabitangaje muri Videwo yashyize hanze agenera ubutumwa abanyagihugu mu ijoro ryo kuwa kane rishyira uwa gatanu.
Yagize ati: "Ninde witeguye kudufasha kurwana"? Nta n’umwe mbona. Yongeye ati "Ninde witeguye kutwemerera kwinjira mu ishyirahamwe OTAN?, Bose batinye."
Perezida Zelensky yavuze ko hamaze gupfa abanya-Ukraine 137, barimo abasirikare n’abasivile kuva ico gitero gitangiye mu gitondo cyo kuwa kane. Abandi 316 yavuze ko bakomeretse.
Muri aba harimo abasirikare 13 ba Ukraine bari barinze ahazwi nka ‘Snake Island’.
Zelensky yavuze kandi ko hari imitwe y’abasirikare b’Uburusiya bamaze kwinjira mu murwa mukuru Kiev, asaba abanyagihugu kuguma bari maso kandi bubahiriza amategeko yo kudatembera mu ijoro.
Perezida yavuze ko we n’umuryango we bakiri muri Ukraine, nubwo Uburusiya bwavuze ko ari we muntu wa mbere bushaka kwica. Yavuze ko Uburusiya bushaka gusenya Ukraine muri politike no gufata umukuru w’igihugu.
Ku wa Kane tariki 25 Gashyantare 2022, nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije ibitero kuri Ukraine ndetse aburira ibindi bihugu byose ko ikigerageza kwitambika ibikorwa by’igihugu cye, kiza guhura “n’ingaruka kitigeze kibona na rimwe”.
Umunsi wa mbere, ibitero by’u Burusiya byibanze ku bigo bya gisirikare bya Ukraine. Ingabo z’iki gihugu zinjiye muri Ukraine zinyuze ku mipaka yo mu duce twa Chernihiv, Luhansk na Kharki.
Perezida wa Ukraine yavuze ko aba basirikare bazashyirwa mu ntwari kuko banze kurambika intwaro nk’uko bari babisabwe n’abasirikare b’u Burusiya. Amashusho yashyizwe hanze agaragaza abasirikare b’u Burusiya babwira aba 13 ba Ukraine kurambika intwaro abandi barabyanga.
Kugeza ubu Ukraine yahagaritse ingendo zose z’indege za gisivile. Polisi y’icyo gihugu kandi yatangiye guha intwaro abahoze mu gisirikare ndetse igihugu cyatangaje ko giciye umubano n’u Burusiya ku mugaragaro.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yashyizeho kandi itegeko ribuza abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 guhunga, mu gihe Igihugu cye gikomeje guhangana n’ibitero karundura cyagabweho n’u Burusiya.
Ibibuga by’indege, ibiro n’ibirindiro bya gisirikare niho harashweho mbere mu mijyi ikomakomeye muri Ukraine, harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Boryspil i Kyiv.
Nyuma ibifaru n’abasirikare bahise bisuka muri Ukraine mu majyaruguru ashyira iburasirazuba, hafi ya Kharkiv, umujyi utuwe n’abantu hafi miliyoni 1.4; iburasirazuba hafi ya Luhansk, guturuka mu gihugu gituranyi cya Bielorussie m majyaruguru, hamwe no guturuka kuri Crimea mu majyepfo.
Ingabo z’Uburusiya zafashe ikibuga cy’indege cya gisirikare kiri hanze gato ya Kyiv kandi zagejeje indege mu mijyi minini iri ku byambu ya Odesa na Mariupol.
Umwanya muto mbere y’uko ibi bitero bitangira kuwa kane, Putin yagiye kuri televiziyo atangaza ko Uburusiya "budashobora gutekana, gutera imbere, no kubaho" kubera icyo yise ikibazo gihoraho cya Ukraine y’ibi bihe.
Impamvu nyinshi yatanze zari ibinyoma cyangwa zirimo kuyobya. Yavuze ko intego ye ari ukurengera abaturage bahohoterwa kandi bashobora gukorerwa jenoside hamwe no "kwambura intwaro no gukura imikorere y’aba-Nazi" muri Ukraine.
Nta jenoside iri muri Ukraine - ni igihugu kirimo demokarasi kiyoborwa n’umutegetsi w’umuyahudi. Perezida Volodymr Zelensky yagize ati: "Ni gute naba umu-Nazi?" ahubwo agereranya ibitero by’Abarusiya n’iby’aba-Nazi mu ntambara ya kabiri y’isi.
Perezida Putin kenshi yashinje Ukraine kwigarurirwa n’abahezanguni, kuva uwahoze ari perezida ushyigikiwe n’Uburusiya, Viktor Yanukovych, yavanwa ku butegetsi mu 2014 nyuma y’imyigaragambyo yamaze amezi yamagana ubutegetsi bwe.
Uburusiya bwahise bwihimura maze butera amajyepfo bufata umwigimbakirwa wa Crimea kandi bushyigikira inyeshyamba mu burasirazuba, zitangira kurwanya leta mu ntambara imaze kugwamo abantu bagera ku 14,000.
Mu mpera za 2021 Putin yatangiye kohereza ingabo ku mipaka y’igihugu cye na Ukraine. Maze muri iki cyumweru arenga ku masezerano y’amahoro ya 2015 atangaza ko uduce two mu burasirazuba tugenzurwa n’inyeshyamba ari leta bemera ko zigenga.
Uburusiya kuva cyera bwarwanyije ko Ukraine yinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi hamwe no mu ishyirahamwe ryo gutabarana rya NATO/OTAN. Atangaza ibitero by’Uburusiya, Putin yashinje NATO kugariza "amateka yacu n’imbere hazaza hacu nk’igihugu."