Ubwoko 4 bw’abakobwa n’icyo abasore basabwa mu gukundana nabo
Umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu biganiro bijyanye n’ubuzima bw’imyorokere uzwi nka Emma Claudine, yatangaje ubwoko butandukanye bw’abakobwa n’icyo umusore yakora kugirango abigarurire.
1. Princess Girl (Umukobwa winyuraho)
Uyu ni umukobwa wiyitaho, akita cyane ku kuntu asa, uko aza kugaragara mu bandi, kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose.
Princess Girl ntabwo yita ku kuntu abandi babibona, ahubwo akora ibintu uko we abishaka, uko abikunze.
Kugira ngo arangize kwitegura asohoke mu nzu iyo afite ahantu agiye kujya, bimutwara umwanya munini. Ikindi kandi, ntashobora na rimwe gusohoka mu nzu adashyizeho makeup.
Uyu mukobwa yanga siporo. Aho kugira ngo ayikore yashaka impamvu z’urwitwazo zituma atayijyamo.
Musore: Gukundana na Princess Girl bisaba kuba ufite inoti, kandi wemera no kazimusukaho.
2. Fair Maiden Girl (Umukobwa usanzwe)
Uyu ni umukobwa usanzwe cyane, ukunda gukora ibintu bisanzwe nk’ibyo abandi bose bakora. Muri make nta mwihariko agira.
Uyu mukobwa akunda akazi, kandi kuba yakora ibimwanduza ntacyo biba bimutwaye.
Ibi ntibibuza ko na we akunda kuba yagaragara neza mu bandi.
Musore: Gukundana na Fair Maiden Girl bisaba kuba wowe. Nta bindi byinshi bigusaba. Nta n’ibyo kugenderaho afite.
Gusa, bigusaba kumutekerereza, no kugira icyo ukora ngo abe wa wundi ugukwiriye koko.
Muri make, umubera umutware.
3. Rebel girl (Umukobwa wivumbuye)
Rebel Girl ni umukobwa ukunda gukora ibintu mu buryo bwe bwihariye, n’aho ibyo akora bimukururira guhora mu bibazo, ku buryo na bagenzi be bahora babona ari nyirabayazana w’ibibazo bahura na byo.
Ariko ibyo arabikunda rwose, ku buryo nta kintu cyatuma agurana kuba uwo ari we.
Musore: Gundana n’uyu mukobwa bisaba kutamwigiraho umuyobozi, umutware, ntushake kumutegeka cyangwa kumuhinduza amahame. Bisaba kujyana na we, byaba ngombwa ukareka akakuyobora.
4. Warrior girl (Umukobwa wirwanyeho)
Worrior Girl ni umukobwa ukunda kuvumbura, gukora udushya, gukora ibyo atari yarigeze akora mu buzima.
Uyu mukobwa ntakunda ibintu benshi bakunda. Ni na yo mpamvu we yanga ibara rya pink.
Imyambaro myiza abakobwa bakunda we ntimujyamo. Ntayikunda.
Akunda gukina siporo no gusohokana na bagenzi be, ariko bakajya ahantu bashobora kuvumbura byinshi.
Musore: Gukundana na Warrior Girl ntibigoye, kuko ni we ukora cyane mu rukundo rwanyu. Bene uyu mukobwa akunda kwishyura fagitire (bill) igihe mwasohokanye, kandi aba ashaka kugera ku bintu bikomeye utamufashije.
Umwanzuro: Mukobwa, uwo waba uri we wese, icy’ingenzi ni UKWIMENYA, KWIKUNDA NO GUSHIMISHWA N’UWO URI WE.
Umusore ugukwiriye mukundana ntuzamubura, kuko n’abasore badakunda bimwe, dore ko na bo batitwara kimwe.