Umunya Ukraine ukinira ikipe yo muri Espagne yahagaritse imyitozo ngo ajye ku rugamba guhangana n’Uburusiya

Umunya Ukraine ukinira ikipe yo muri Espagne yahagaritse imyitozo ngo ajye ku rugamba guhangana n’Uburusiya

Feb 26,2022

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ukraine ariko agakina muri Espagne yatangaje ko ashaka kujya ku rugamba, kandi ko yiteguye guhagarika uyu mwuga we.

 

Vasyl Kravets yavuye mu myitozo yakorenaga na bagenzi mu ikipe ya Sporting Gijon yo mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’aho Uburusiya buteye igihugu cye mu gitondo cyo ku wa kane.

 

Imirwano irakomeje kugeza n’uyu munsi ndetse ingabo z’Uburusiya zamaze kugera mu mujyi wa Kyiv ziri gutera amabombe ubutitsa.

 

Icyemezo cya Vladimir Putin cyo gutera Ukraine cyamaganwe ku isi yose, aho mu mupira w’amaguru,benshi bunze ubumwe mu kwamagana iyi ntambara.

 

Abakinnyi ba Barcelona na Napoli bafashe icyapa gisaba ’Guhagarika Intambara’ mbere yuko umukino wabo wa Europa League uba kuwa kane.

 

Ariko uyu mukinnyi w’ibumoso yatangarije mu kiganiro yahaye itangazamakuru ko yiteguye kujya ku rugamba nubwo atazi kurasa imbunda, ndetse ashinja ibyabaye byose perezida w’Uburusiya.

 

Kravets yatangarije ikinyamakuru Radio Marca cyo muri Espagne ati: ’Barimo kwica abantu, abasivili, mu bitaro ... byose ni amakosa ya Putin, sinshaka kuvuga ko ari amakosa y’Uburusiya, ahubwo n’aya Putin.’

 

’Turi igihugu cyifuza kubaho mu mahoro. Ntabwo dushaka gutera umuntu, turashaka kubaho neza no gutuza. Ndababwiza ukuri: Ndashaka kujya ku rugamba ngafasha abantu banjye.

 

’Ariko sinshobora gutabara kuko ntazi kurasa, uko bagenda, uburyo bwo kongeramo imbunda amasasu ... ariko ukuri ni uko nshaka gufasha.