Niba umukobwa mukundana agukorera ibi bintu aragukunda cyane kandi yiteguye kumarana ubuzima bwe bwose na we. Ntuzabe umwana

Niba umukobwa mukundana agukorera ibi bintu aragukunda cyane kandi yiteguye kumarana ubuzima bwe bwose na we. Ntuzabe umwana

  • Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda cyane

  • Umukobwa ugukunda by'ukuri arangwa n'ibi bimenyetso

  • Dore icyakwereka ko umukobwa yiteguye kumarana na we ubuzima bwe bwose

Feb 27,2022

Abasore bajya bagira ikibazo cyo kumenya niba umukobwa bakunda na we abakunda by'ukuri atari bya bindi byo gukurikira amafaranga cyangwa izindi nyungu. Niba uri aha ushobora kuba uri umwe muri aba basore. Numara gusoma iyi nkuru uraba wamaze gusobanukirwa neza niba uwawe agukunda cyangwa atagukunda.

. Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda by'ukuri

. Ibintu umukobwa akorera umusore akunda gusa

. Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa ukunda yiteguye kubana na we

1. Agukunda nta kindi ashingiyeho nk'ubutunzi, umuryango ukomeye, amashuri menshi...

2. Azi ingeso mbi zawe ariko ntakureka

Ushobora kuba uri umusinzi, umusambanyi... ugasanga arabizi ariko ntagute ngo agende. Uyu mukobwa menya ko ikimukoresha ibi ari urukundo rw'ukuri kandi ko yiyemeje kugukunda no kukuguma iruhande uko byagenda kose.

3. Iyo watannye aragukebura

Si kenshi usanga abakobwa bagerageza gukebura abasore bakundana. Niba uwawe ajya abikora menya ko agukunda by'ukuri kuko atagukunda yahita akureka akishakira undi.

4. Mutongana kenshi ariko ntagusiga ngo agende

Waba warigeze ubona izibana zidakomanya amahembe? Gusa umukobwa utagukunda mutongana rimwe ubwa 2 akaba yagiye. Usanga avuga ati: "Ibi sinabyiviramo".

Niba rero uwawe mutongana ariko akaguma akagukunda akakuguma iruhande ndetse ukabona ashishikajwe n'uko mwabonera umuti ikibazo cyabaye ni uko agukunda by'ukuri.

5. Agukunda uko uri ntagerageza kuguhindura ngo umere uko ashaka

Ku isi nta muntu w'intungane ubaho ndetse nta n'umwiza wabuze inenge aka wa mugani. Umukobwa ugukunda rero ntareba ngo ufite amafaranga, akazi, uri ibogari, urabyibushye cyangwa urananutse. Aragukunda gusa icyo ni cyo k'ingenzi kuri we.

6. Aba akuri iruhande mu gihe uri mu bihe bikomeye

Wari warwara ngo umukobwa mukundana abimenye ariko amare igihe ataragusura ngo amenye uko umeze? Cyangwa ukamubwira ko hari ibibazo ufite ukabona ntacyo bimubwiye? Niba byarakubayeho menya ko atagukunda na gato kuko umukobwa ugukunda adashobora kuryama yamenye ko ufite ikibazo.

7. Akuganiriza ku hazaza he

8. Akugisha inama iyo agiye gukora ibintu runaka