Ukraine: Perezida Zelensky yatangaje ko atewe ubwoba n'ibishobora kuba uyu munsi Putin we aritegura gukoresha intwaro kirimbuzi
Kurasa ibisasu biremereye ku murwa mukuru Kyiv n’umujyi wa Kharkiv byasubukuye mu gitondo kare kuwa mbere, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Leta ya Ukraine, Ukrinform, bibivuga.
Nyuma y’amasaha menshi y’agahenge muri Kyiv, muri uyu mujyi haramutse havuga ibyuma bivuza iya bahanda biburira abaturage ko ibisasu by’abarusiya byatangiye kuraswa nanone.
Abatuye muri uyu mujyi bakomeje kwikinga mu nyubako zo munsi.
Hagati aho Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko amasaha 24 ari imbere ari "igihe gikomeye" muri iyi ntambara.
Mu yindi mijyi ya Ukraine mu ijoro ryacyeye hakomeje kumvikana ibisasu biremereye.
Igisiriakare cya Ukraine kivuga ko cyashoboye gusubiza inyuma ibitero by’abasirikare b’abarusiya mu nkengero z’umurwa mukuru.
General Alexander Syrsky ukuriye ingabo mu itangazo yasohoye kuwa mbere mu gitondo yagize ati: "Twerekanye ko dushobora kurinda iwacu abashyitsi batatumiwe."
Abarusiya bafashe undi mujyi
Mu majyepfo ya Ukraine, umujyi wa Berdyansk ubu uragenzurwa n’ingabo z’Uburusiya, nk’uko umukuru w’uyu mujyi yabyemeje.
Abasirikare b’abarusiya binjiye muri uyu mujyi ahagana saa 15:50 z’amanywa ku isaha yaho ejo ku cyumweru, nk’uko umuyobozi wawo Alexander Svidlo yabivuze mu butumwa bwa video yashyize kuri Facebook.
Alexander yavuze ko abarusiya "batumenyesheje ko inzu z’ubutegetsi ziri mu maboko yabo." Yemeza ko nabo bahise bazivamo.
Uyu mujyi uri ku nyanja y’umukara ufite ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi kandi utuwe n’abaturage ba Ukraine basaga 100,000.
Beralus yaba iri kwitegura kohereza ingabo
Hari amakuru avuga ko Bielorussie - yahaye indaro n’aho kwitoreza ingabo z’Uburusiya - ubu iri kwitegura kohereza ingabo zayo muri Ukraine gufasha abarusiya.
Ikinyamakuru Washington Post gisubiramo umutegetsi utatangajwe wo muri Amerika avuga ko ingabo za Belarus ziri gutegurwa koherezwa mu ntambara vuba bishoboka.
Bivugwa kandi n’ikinyamakuru Kyiv Independent gisubiramo abantu benshi bemeza ko ingabo za Bielorussie zishobora kohereza igihe icyo aricyo cyose.
Belarus ni igihugu cy’inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, gihana imbibi na Ukraine mu majyaruguru.
Ku cyumweru, leta yacyo yakuyeho ingingo yo kutagira intwaro kirimbuzi ku butaka bwayo - ibishobora guha inzira Uburusiya ngo bube bwahashyira intwaro kirimbuzi.
Ku cyumweru, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko yavuganye kuri telephone na mugenzi we Alexander Lukashenko wa Beralus akamwizeza ko ingabo zabo zitazoherezwa muri Ukraine.
Ukraine ikomeje kohererezwa intwaro
Mu buryo butigeze bubaho mbere, ibihugu 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi(EU), ku cyumweru byose byatoye bishyigikira koherereza intwaro Ukraine.
Komiseri mukuru wa EU madamu Ursula von der Leyen yabwiye Euronews ko Ukraine imeze nk’iri muri uyu muryango kandi igihe nikigera izinjiramo.
Ursula yagize ati: "Mu by’ukuri, ni abacu. Ni bamwe muri twe kandi turifuza ko binjiramo."
Hagati aho ibihugu bigize uyu muryango bifite ubwoba ko Uburusiya bufunga gas bwohereza mu Burayi, aho ibihugu byaho byinshi bitungwa na gas ivayo.
Moscow ivana imari nini muri ubu bucuruzi.
Muri iyi weekend abategetsi ba EU batangaje ibindi bihano byibasira Banki nkuru y’Uburusiya, gufunga ikirere cya EU ku ndege z’Uburusiya, hamwe no kugura no koherereza intwaro Ukraine.
Gusa ibi bihugu ntibyafunze isoko rya gas iva mu Burusiya, uretse Ubudage bwahagaritse itangizwa ry’umuyoboro mushya wa Nord Stream 2 uyivana mu Burusiya.
Ibiciro bya gas iburayi byamaze gutumbagira, ibihano bishya bishobora gutuma Putin agabanya cyangwa agafunga gas bohereza iburayi, ingaruka zikaba mbi kurushaho kuri bose.
BBC