Ukraine: umutoza uherutse gutsinda Real Madrid muri Champions League yaretse ibyo gutoza yinjira mu gisirikare

Ukraine: umutoza uherutse gutsinda Real Madrid muri Champions League yaretse ibyo gutoza yinjira mu gisirikare

Feb 28,2022

Amezi atanu arashize akoze amateka akomeye yo gutsindira Real Madrid muri UEFA Champions League. Umutoza wa Sheriff Tiraspol, Yuriy Vernydub, yasubiye muri Ukraine aho avuka maze yiyandikisha mu gisirikare.

 

.Umutoza wa Sheriff Tiraspol yahagaritse gutoza ajya ku rugamba

Umutoza wa Sheriff Tiraspol yagiye ku rugamba

Umutoza wa Sheriff Tiraspol yagiye mu gisirikare

 

Vernydub wavukiye ahitwa Zhytomyr, umujyi uherereye mu majyaruguru ya Ukraine, yafashe icyemezo cyo gusubira mu gihugu cye avuye ku mirimo ye yo gutoza ikipe y’umupira w’amaguru muri Moldova.

 

Ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Vernydub yambaye ya gisirikare, ari kumwe na bagenzi be babiri b’abasirikare, bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n’Uburusiya mu cyumweru gishize.

 

Vernydub, ufite imyaka 56, yifatanyije n’abanyabigwi k’isi mu iteramakofe barimo Vasyl Lomachenko wagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare ya Ukraine yose.

 

Kimwe na Lomachenko na Vernydub, ibyamamare mu iteramakofe byo muri Ukraine Wladimir na Vitaly Klitschko na bo bitabiriye urugamba.

 

Hashize amezi make Vernydub n’abakinnyi be bamenyekanye kw’isi yose nyuma yo gutsinda igihangange,Real Madrid muri Espagne mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champion League.