Abakobwa: Ntuzigere wemera gukora aya makosa ngo n'uko ukunda umusore

Abakobwa: Ntuzigere wemera gukora aya makosa ngo n'uko ukunda umusore

Mar 01,2022

Urukundo ni kimwe mu bintu bigize imibereho yamuntu ariko, akenshi urukundo usanga abantu benshi bakunda kurwita ubusazi kuko hari n’igihe rutuma umuntu atangiye gukora ibintu bidasanzwe murirwo. Dore amwe mu makosa abakobwa bakunda gukora m’urukundo ashobora kubangiriza imibereho ya burimunsi.

 

Dore amwe murayo makosa atuma abakobwa bicuza

 

Kohereza umusore amafoto y’ubwambure

 

Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

 

Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo

 

Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

 

Gukunda umusore cyane kandi gukunda Imana byarakunaniye

 

Niba udafitanye umubano n’Imana icyiza waba uretse kugirana urukundo n’umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore.Kugirana umubano n’Imana abagabo bamwe babibona nk’ikimenyetso cy’uko witonda kandi witwara neza.

 

Kurara ku musore

 

Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bajye kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza harimo gutwara inda y’indaro ndetse n’ibindi

 

Refe:eL CREMA |. (2021). Retrieved 24 March 2021, from https://www.elcrema.com/