Aline gahongayire yambitswe impeta n'umukunzi we mu ibanga rikomeye - AMAFOTO

Aline gahongayire yambitswe impeta n'umukunzi we mu ibanga rikomeye - AMAFOTO

Mar 01,2022

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo gushimisha no kuramya Imana Aline gahongayire akomeje gufasha benshi mukugarura ikizere cy’ubuzima, yanatangaje ko yitegura gushyingirwa kuko yambitswe impeta.

 

Umuhanzi Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhmbaza Imana nka Ndanyuzwe, Ntabanga,Izindi mbaraga yakoranye na Niyo Bosco ndetse n’izindi nyinshi cyane zagiye zisubizamwo abantu imbaraga n’ibyiringiro ndetse bamwe bagahinduka kubwazo.

 

Aline uherutse gushyingira umuryango wa Janvier n’umufasha we Josiane wamenyekanye nka Peace mu gihe inkuru ye yageraga hanze y’ubuzima yabayemo butari bwiza akabaho nk’imfubyi ariko nyamara afite ababyeyi bombi akaza no kwandura Virusi itera Sida ayandujwe nase umubyara.

 

Mu kiganiro Aline yagiranye na Yago Tv Show yahishuye ibanga yakoresheje kugirango abashe kwita kuri Peace wari ugiye kwiyahura kubwo kurambirwa ubuzima yagize

ati "Mfite umuryango witwa Ndi Ineza nkaba mfite n’irindi zina rya Mama yifuza kubera umubyeyi umwana wese udafite uwo yakwita Mama, nkaba kandi ngira ikiganiro kitwa mvura nkuvure ati Peace namubonye muhawe n’umu mama wampaye message ko hari umwana twaganira nkagira icyo mufasha ushaka kwiyahura, yaje naramaze gufata abakobwa 15 narera cyane ko icyo gihe ntabaterankunga narimfite, kuva icyo gihe twamuhaye ikaze muri Ndi Ineza ni nabwo twamuhinduriye izina tumwita Peace kuko n'ubwo yari afite ibibazo yarafite amahoro ndetse tunamufasha kugarura ibyiringiro by’ejo hazaza."

Yakomeje ashimira Janvier umugabo wa Peace ati yatumye nongera kubona ko urukundo rwa nyarwo rugihari, anabwira abantu batakaje ibyiringiro ko niba hari ikintu kikugoye uyumunsi aricyo kizakuviramo ub uhamya bw’ejo hazaza kandi ko kwihangana iteka kunesha.

 

Aline yakomeje avuga kuby’ishimo afite yavuze ko afite umuntu ubu ari kwitegura kujya murugo kandi ko yishimiye urugendo yatangiye ndetse yamaze kwambikwa impeta nuwo bitegura kurushinga.