Dore icyo wakora igihe umukunzi wawe yakurakariye bigatuma musubirana umunezero vuba
Uburyo bwagufasha gusubiza umukunzi wawe mubihe byiza igihe atakwishimiye.
1. Muhe umwanya niba awugusabye:
Niba umukunzi wawe mugiranye ikibazo bikaba ngombwa ko akurakarira gerageza kubaha ibyifuzo bye niba agusabye ko ashaka kuba ari wenyine mureke kuko biramufasha gutekereza neza no guhumeka atuje bimurinde no guhubuka mu myanzuro yafata.
2. Gerageza kwishyira mu mwanya we:
Niba hari ikibazo kivutse hagati yanyu reka kwigira umwere, birashoboka ko wakosa nibintu bisanzwe ahubwo reba neza ayo makosa wowe uwo muri kumwe ayagukoreye uko wabyakira ibyo bizagufasha kumwumva vuba ndetse ugire n’umutima wo guca bugusi.
3. Gerageza guca bugufi usabe imbabazi:
Mugihe umukunzi wawe arakaye kubera wowe gerageza wemere amakosa yawe naho wamuha ubusobanuro bw’ibyatumye ukosa ntago byagatumye ukosa saba imbabazi kandi umutege amatwi, umwereke ko nawe uhangayikishijwe no kuba yarakaye kubwawe.
4. Kora ikintu uzi akunda:
Niba umukunzi wawe arakaye gerageza gukora ikintu uzi akunda kabone niyo mwaba mutari kumwe mwoherereze akantu akunda, ibyo bizamufasha kubona ko uhangayikishijwe nuko atameze neza bimworohere gusubira mu bihe byiza no kukubabarira.
5. Muhe icyizere cy’uko wahindutse:
Niba wifuza ko umukunzi wawe agaruka mu bihe byiza kora buri kimwe kimwemeza ko wahindutse niba haribyo wakoraga ntabyishimire kandi ufite ubushobozi bwo kubihindura bikore.
7. Niba bishoboka ko mwavugana mutere urwenya:
Gerageza kumutera urwenya biramufasha kwibagirwa no kudatekereza kubyamubabaje rimwe na rimwe usange binarangiriye aho.