USA: Umunyeshuri muto cyane wakurikiranye indege ya Elon Musk ari kugenzura ingendo z'indege z'Abarusiya

USA: Umunyeshuri muto cyane wakurikiranye indege ya Elon Musk ari kugenzura ingendo z'indege z'Abarusiya

Mar 02,2022

Jack Sweeney, umusore w'imyaka 19 ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenywe na benshi mu mezi ashize ubwo yakurikiranaga (Tracking) indege yihariye y'umuherwe Elon Musk kuri Twitter, yerekeje ibitekerezo ku ndege zo mu Burusiya.

 

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza nkuru ya Florida, yashyizeho konte nshya ya Twitter yitwa @RUOligarchJets, avuga ko ikurikirana imigendere y’indege zitandukanye zifitwe n’abaherwe b’abarusiya.

 

Indege aba azi aho ziri

 

Sweeney avuga ko yatangiye konte, nyuma yo kubona ibyifuzo byinshi byo gukurikirana indege z'abakire bo mu Burusiya, nyuma y'aho iki gihugu gitereje intambara kuri Ukraine mu cyumweru gishize.

 

Mbere y’uko intambara itangira mu ntangiriro z'icyumweru gishize, Sweeney uhanzwe amaso na benshi yavuze ko azi bicye cyane ku baherwe bo mu Burusiya n'indege zabo.

 

Sweeney yabwiye Bloomberg ati ''Indege aba bakire bafite ziratangaje rwose, ni nini cyane ugereranije n'izindi ndege.''

 

Abakire bavugwa aha ni Vladimir Potanin, Roman Abramovich usanzwe anafite ikipe y'umupira w’amaguru ya Chelsea ndetse na Alexander Abramov, umuherwe ufite inganda zikora ibyuma.

Abramov, Abramovic na Potanin

 

DairMail yanditse ko Konti ya Sweeney kuri ubu iri gukurikirana indege nini 39 na kajugujugu 19 z'ibikomerezwa byo mu Burusiya.

 

Aganira na NBC, Sweeney yagize ati ''Abantu bamaze igihe bambaza ibya Putin, bifuzaga kumenya niba bashobora kumukurikirana.''

 

Ku cyumweru, Sweeney yerekanye ko imwe mu ndege z'ubucuruzi za Abramovich yageze muri Latvia, mu gihe hari kajugujugu ye yafashe urugendo muri Caraibe, anerekana iza Abramov zagiye i Abou Dhabi n'i Munich mu Budage.

 

Sweeney kandi yashyizeho konti ya kabiri ishinzwe gukurikirana indege zanditswe kuri Perezida Vladmir Putin w' u Burusiya n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu. 

 

Yerekanye aho indege ya Putin iri

 

N’ubwo konte ye ishoboye gukurikirana ingendo z'indege, Sweeney avuga ko adashobora gutanga ibisobanuro by'ingenzi kuri yo nk'impamvu y'urugendo rwayo cyangwa abayirimo.

Sweeney