Ntiwamukangisha imvura kuko azi kuyigusha, Umutsindo wa putin intangiriro yo kwigenga kwa Afurika - Rutangarwamaboko

Ntiwamukangisha imvura kuko azi kuyigusha, Umutsindo wa putin intangiriro yo kwigenga kwa Afurika - Rutangarwamaboko

Mar 02,2022

Nzayisenga Modeste [Rutangarwamaboko] uzwi nk'umupfumu n'umuvuzi gakondo, yavuze ku bitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine bigakangaranya Isi na cyane ko byagize ingaruka ku banya-Ukraine bamwe bagapfa, abandi bakava mu byabo ndetse hakaba hari n'abasanga iyi ntambara ishobora kuba intandaro y'intambara ya gatatu y'isi.

. Ubusesenguzi bwa Rutangarwamaboko ku bitero Putin yagabye kuri Ukraine

. Rutangarwamaboko yavuze ko igihe kizagera abantu benshi bakabona ko ibyo Putin ari gukora byari bikenewe

. Rutangarwamaboko yagaragaje ko ashyigikiye Perezida Putin

 

Rutangarwamaboko, Umuganga, Umushakashatsi, Umwigisha w'Ubuzima bushingiye ku muco, akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima bushingiye ku muco, Umupfumu n'Imandwa Nkuru y'u Rwanda, yagaragaje ubusesenguzi bwe ku ntambara iri hagati y'u Burusiya na Ukraine. Yagaragaje ubukaka bwa Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko atajya atinya imvura kuko azi kuyigusha kurusha abibwira ko ari bo kamara mu kuyigusha no kuyihitisha.

 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Rutangarwamaboko yafashe amafoto ya Perezida Putin ahagaze mu mvura nyinshi, avuga ko atajya atinya imvura, yongeraho ko intsinzi ye izaba imbarutso yo kwibohora kwa Afrika.

Yanditse ati "Putin ntiwamukangisha imvura kuko azi kuyigusha kurusha abibwira ko ari bo kamara mu kuyigusha no kuyihitisha n'Isi ikaba yarabifashe ityo ku bw'ihonyantekerezo n'icinyizamuco bayikoreye. Ntibizatinda abatabizi bakabona ko umutsindo wa Putin uzaba imbarutso yo kwibohora kwa Africa".

 

Yavuze kandi ko nubwo abantu benshi bafashe Perezida Putin nk'uwabujije Isi amahoro, atari ko biri kuko abashakashatsi n'Abanyapolitike nyabo bazahamya ko ibyo Putin arimo gukora byari ngombwa.

Ati "Benshi ubu barareba ibyo Uburusiya buriho bukora muri Ukraine ntibabyumve bagafata Putin nk'ubujije Isi amahoro ariko abashakashatsi n'abanyamateka n'Abanyapolitiki nyabo bazi neza kandi bazahamya ko icyo Putin ariho akora cyari ngombwa kuri Mpatsibihugu y'Amerika/NATO".

 

Ubwo hamenyekanaga ko u Burusiya bwagabye ibitero kuri Ukraine, Rutangarwamaboko yaranditse ati "Amateka ashishana araje ishinga Isi yose: Kuwa 24/02/2022 mu rukerera Uburusiya, bwagabye ibitero byeruye, bimaze igihe bitutumba, kuri 'Ukraine'. Mu gihe gito gishize Perezida Putin w'u Burusiya atangije intambara uduce tumwe twa Ukraine bamaze kutwigarurira".

 

Rutangarwamaboko wiyemerera ko ari umupfumu ndetse akanavuga ko ari imwandwa nkuru y'u Rwanda, aherutse gusubiza abamukurikira bajya bibaza 'niba abazimu babaho'. Yasubije ko abazimu babaho rwose ndetse ko utabyemera azabyemezwa n'igihe bazaba bamuteye.

Ati "Umwe mu bankurikira kuri izi mbuga ngurukanabutumwa yambajije ati: 'Ariko se koko Abazimu babaho?Ubwo uvugana nabo ute...?' #ImandwaNkuru y'u #Rwanda namusubije nti: 'Umunsi baguteye kuko utabaterekera uzabimenya'. Abazimu bacu batazima baterekerwe kuko umuco ari wo shingiro".

 

Ese wowe wumva ute ikibazo cy'intambara y'Uburusiya na Ukraine? Kanda ahanditse "Tanga igitekerezo" munsi y'iyi nkuru uduhe igitekerezo cyawe  kuri ibi.