Birababaje: Umugabo yarashe abana be 3 abasanze mu rusengero bahita bitaba Imana
Ubuyobozi bw'umujyi wa Sacramento, umurwa mukuru wa Leta ya California, bwavuze ko hari umugabo warashe abakobwa be batatu, undi muntu, ndetse na we ubwe, aho batatu mu barashwe bahise basiga ubuzima mu rusengero.
. Umugabo yishe abana be abasanze mu rusengero
. Umugabo yarashe abantu 4 nawe arirasa
Ku ya 28 Gashyantare, humvikanye amasasu ahagana mu ma Saa kumi n’imwe z'umugoroba, ahasanzwe abantu batanu bapfuye barimo uwarashe. ibi byabereye mu rusengero rwo mu gace ka Arden-Arcade, nk'uko byemejwe n'ibiro by'ubutegetsi bwa Sacramento.
Umuyobozi w'umujyi, Rod Grassmann yavuze ko abahohotewe barimo abakobwa batatu bafite imyaka 9, 10 na 13. Abayobozi kandi bahamije ko uwarashe aba bana ari se, ariko yari amaze igihe yaratandukanye n'umugore.
Izina ry'uwarashe ntabwo ryahise ritangazwa, kuko iperereza rigikomeje, ariko abayobozi bavuze ko ari umugabo ufite imyaka 39.
Grassmann yavuze ko umukozi w'Itorero i Sacramento yumvise urusaku rw'amasasu maze ahamagara 911, aho polisi yasanze uwarasaga na we yirashe.
Guverineri wa California, Gavin Newsom yavuze ko ibiro bye bikorana n’inzego z’ibanze mu iperereza kuri iri raswa ryabereye mu rusengero, ndetse ko bakomeje kwita ku bibazo by'ihohoterwa rikorerwa mu ngo.