Hahishuwe ko umuryango wa Putin wamaze gushyirwa mu buvumo byongera icyoba ko ikoreshwa ry'ibisasu kirimbuzi ryegereje

Hahishuwe ko umuryango wa Putin wamaze gushyirwa mu buvumo byongera icyoba ko ikoreshwa ry'ibisasu kirimbuzi ryegereje

Mar 02,2022

Valery Solovey, umwarimu mu Burusiya yahamije ko muri iki gihe u Burusiya bushyamiranye na Ukraine, Perezida Vladimir afite uburwayi butaramenyekana kandi ko yamaze kwimurira abagize umuryango we munsi y'ubutaka (Underground).

 

Solovey asobanura ko abagize umuryango wa Perezida Putin, bahishwe aho barindiwe umutekano cyane mu bice bya Siberia, mu gihe isi ikomeje kwikanga intambara z'intwaro z'ubumara (Nuclear weapons). Umuhanga mu bya politiki witwa Valery Solovey, ufite imyaka 61, yatangaje ko hari indake nziza cyane yubakanywe ikoranabuhanga iherereye mu misozi ya Altai, yagenewe guhungishirizwamo imiryango y'abakomeye, mu gihe habaye intambara za kirimbuzi.

 

Solovey wahoze ari umwarimu mu kigo cya Leta gishinzwe ububanyi n'amahanga cya Moscou (MGIMO) avuga ko bishoboka ko mu gihe cya vuba leta ya Putin ishobora gukaza intambara mu buryo budasanzwe, ari yo mpamvu umuryango we wajyanwe kure kandi hizewe.

 

Uyu mwarimu yagize ati ''Mu mpera z'icyumweru gishize, umuryango wa Perezida Putin wimuriwe mu ndake n'ubwihisho bwihariye, bwateguriwe kwihishamo mu gihe habaye intambara za kirimbuzi. Ntabwo ari indake iri mu buvumo buto, ahubwo ni umujyi wose wo munsi (Undergound city), wubakanywe ubumenyi n'ikoranabuhanga bigezweho.''

 

Solovey ntiyigeze agaragaza abo mu muryango wa Putin bivugwa ko boherejwe mu ndake abo ari bo, ariko yigeze kuvuga ko abana ba Putin bagendana na Alina Kabaeva wahoze arei umukinnyi w’imikino ngororamubiri, bivugwa ko yashakanye na Putin mu ibanga.

Putin afite abakobwa babiri bakuze bazwi ari bo; Maria Vorontsova w'imyaka 36 na Katerina Tikhonova w'imyaka 35, ariko binavugwa ko afite umukobwa witwa Luiza Rozova w’imyaka 18, bivugwa ko yabyaranye na Svetlana Krivonogikh, umuyobozi wa banki nkuru y’Uburusiya. .

Abakobwa ba Putin

 

Bamwe i Moscou bita Solovey umuhanga mu by'ubugambanyi, aho mu cyumweru gishize yahaswe ibibazo n’ubuyobozi bw’ u Burusiya mu gihe cy'amasaha arindwi kubera ko yavuze ko Putin afite uburwayi bukomeye kandi bukora ku mitekerereze ye.

 

Inzu ya Valery Solovey nayo yarasatswe, hafatwa ibikoresho byinshi bikoreshwa n'amashanyarazi, aho yaje kurekurwa ariko n'ubu urubanza rwe rukaba rutararangira.