Nta gitekerezo afite cy'ibigiye kumubaho - Joe Biden avuga kuri Perezida Putin washoje intambara kuri Ukraine

Nta gitekerezo afite cy'ibigiye kumubaho - Joe Biden avuga kuri Perezida Putin washoje intambara kuri Ukraine

Mar 02,2022

Magingo aya inkuru iri kuvugwa ku Isi hose ni intambara iri hagati y'u Burusiya na Ukraine. Nyuma y'uko u Burusiya bugabye ibitero, ibihugu byose byo ku Isi byahaye urw'amenyo Perezida w’u Burusiya wateye igihugu gituranyi cye. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko adateganya kujya kurwana ahubwo ko Putin yishyize mu kaga.

 

Kuwa Kabiri tariki 1 Werurwe 2022 ni bwo Perezida Joe Biden uyobora Amerika yakoresheje inama ye ya mbere (State of the Union) yitabiriwe n'abarimo Ambassador wa Ukraine muri Amerika wari watumiwe n’umugore wa Biden. Mu gihe uyu muyobozi yari ari kugaruka ku ngingo yari yateguye kuvugaho, yafashe hafi iminota igera kuri 12 avuga ku kibazo cya Ukraine n’u Burusiya anagaruka ku migabo n’imigambi igihugu cye gifite kuri leta ya Moscow iyobowe na Vladimir Putin.

 

Mu magambo ya Joe Biden yagize ati: ”Putin agiye kujya mu kato kabi cyane atigeze nari rimwe, mubwire Abarusiya ko tugiye kubazira mu gihe cyose Moscow yaba ikiri kugaba ibitero muri Ukraine”.

Yunzemo ati: ”Putin yateye muri Ukraine atekerezako Isi yose nayo izahita ijyayo kurwana nawe ariko nta muntu n'umwe wagiyeyo, gusa yahuye n'urukuta rukomeye cyane atigeze atekereza; Yahuye n’abaturage ba Ukraine”.

 

Muri iyi nama kandi Biden yavuze ko yiteguye gukorana n’ibihugu by’iburayi mu guhorera abanya-Ukraine ku rwego rwiza, anavuga ko nta mugambi afite wo kujya kuwana n'u Burusiya ahubwo ko iki gihugu kigiye gushyirirwaho ibihano birimo kugihagarikira ingendo zo mu kirere ndetse n’ibindi bintu byose byagihuzaga n’ibindi bihugu byo mu burayi.

 

Kuri uyu munsi wanone bimwe mu bikorwa byamaze guhagarikwa mu Burusiya harimo imikoranire ya za Bank zo mu Burusiya n'izo hirya no hino ku Isi, ibijyanye n’imikino n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n'imihahiranire.

 

Ubwo Joe Biden yagarukaga kuri iyi ngingo yo kwiyunga ku banyaburayi bagafatanya kurwana kuri Ukraine iri mu kaga, yavuze ku bihugu ndetse anavuga amazina yabyo ashaka kumvikanisha ko hari umugambi n'ubufatanye.

 

Yagize ati: ”Twe nka Amerika twiteguye gufatanya n’ibihugu bisaga 27 bigize umuryango w’ibihugu by’iburayi birimo: France, Germany, Italy ndetse n’ibindi nka United Kingdom, Canada, Japan, Korea, Australia, New Zealand n’ibindi n’ibindi ndetse na Switzerland nayo yiteguye kubabaza Russia hagamijwe gufasha abaturage bo muri Ukraine”.

 

Aya magambo ya Joe Bidden asa n'aca amarenga ko Perezida Putin yaba yaraguye mu mutego yatezwe na Amerika n'abanya-burayi akinjira mu ntambara bifuza ko yakwinjiramo maze ikazabafasha kumuhangamuramura mu buryo bworoshye. Ibi ababibona gutya babihera ku kuntu mbere y'uko intambara itangira ibi bihugu bitahwemaga kuvuga ko Putin naramuka ateye Ukraine bose bazahita bahagurukira rimwe bakayitabara. Magingo aya nta n'umwe wigeze woherezayo n'umusirikare n'umwe ndetse Biden we akaba yamaze gutangaza ko nta na gahunda afite yo kuboherezayo. Ibi kandi biramutse ari ukuri byaba bisobanuye ko Abanya-Ukraine baba baratanzweho igitambo mu rugamba rwo guhangamura Uburusiya kuko ubu ingaruka zose ni bo ziriho kurusha undi muntu uwo ari we wese ku isi.

Ku rundi ruhande, Perezida Putin ntabwo arava ku izima ndetse aracyatsimbaraye ku mugambi we wo gukomeza kugaba ibitero muri Ukraine. Abasesenguzi mu bijyanye na Politike mpuzamahanga icyo bose bahurizaho ni uko butinde bucye u Burusiya bushobora kwisanga mu kangaratete buzikuramo mu buryo bugoranye cyane.

 

Mu gihe ibihugu byose byaba biteye utwatsi umugambi wo kujya gufasha Ukraine guhangana n'Abarusiya ahubwo bigafitira ibihano u Burusiya byazarangira ubukungu bw'u Burusiya  buguye hasi bityo bikaba byaca intege Putin akaba yahagarika kurwana na Ukraine. 

 

Ikindi gishoboka ni uko ibi bihugu bigize umuryango w'Uburayi na Amerika bishobora gushaka uko byakwinjira gahoro gahoro mu kurwanya Putin, bigatiza umurindi abarwanya Putin akaba yakweguzwa ku butegetsi cyangwa akangishwa rubanda kubera ubukene yaba arabateje. 

Src: Dailymail.co.uk