Ukraine: Abakinnyi 3 bishwe n'ingabo z'Uburusiya bari ku rugamba rwo kurengera igihugu cyabo

Ukraine: Abakinnyi 3 bishwe n'ingabo z'Uburusiya bari ku rugamba rwo kurengera igihugu cyabo

Mar 02,2022

Ibitero by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine byahitanye abakinnyi babviri bakina umupira w’amaguru b’abanya-Ukraine n’undi ukina umukino wa Ski bari bari ku rugamba rw’amasasu bafasha igihugu cyabo cyatewe n’u Burusiya guhera mu cyumweru gishize.

 

Mu bakinnyi biciwe ku rugamba barimo umusore w’imyaka 21 y’amavuko wakinaga mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Karpaty Lviv, witwa Vitalii Sapylo, yishwe n’Abarusiya mu ntambara ikaze yabereye mu murwa mukuru wa Kyiv.

 

Uyu mukinnyi yinjiye mu gisirikare nk’urashisha igifaru kugira ngo arengere igihugu cye mu bitero bagabweho n’abasirikare ba Putin.

 

Undi wishwe ni Dmytro Martynenko ufite imyaka 25, wakiniraga ikipe y’abatarabigize umwuga ya FC Gostomel yo mu karere avukamo, yapfanye na nyina ubwo inzu yabo yari hafi y’umurwa mukuru yarashweho ibisasu.

 

Aba nibo bakinnyi b’umupira w’amaguru bishwe bwa mbere kuva iyi ntambara yatangira.

 

Sapylo yashimiwe Ubutwari n’ikipe ye yashenguwe no kumva ko yatakaje ubuzima bwe arwana n’ingabo z’u Burusiya ku wa gatanu.

 

Mu itangazo iyi kipe yasohoye, yagize iti "Tuzahora twibuka iteka ryose iyi ntwari".

 

Ihuriro mpuzamahanga ry’umupira wamaguru FIFPRO ryunamiye aba bombi mu magambo yemeza ko bapfuye.

 

Ryagize riti: "Ibitekerezo byacu biri kumwe n’imiryango, inshuti ndetse n’abakinnyi bagenzi bab’abasore bakinaga umupira w’amaguru muri Ukraine, Vitalii Sapylo na Dmytro Martynenko, abakinnyi ba ruhago ba mbere baguye mu ntambara. Bombi baruhukire mu mahoro".

 

Undi mukinnyi waguye muri iyi ntambara ni Yevhen Malyshev w’imyaka 20 y’amavuko wakinaga umukino wa Ski na we yiciwe ku rugamba agerageza guhagarika igitero cy’Abarusiya.

Aba bakinnyi nibo bakina umupira w'amaguru ba mbere baguye mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya.

Yevhen wakinaga umukino wa SKI nawe yaguye ku rugamba muri Ukraine arwanira ishema igihugu cye cyatewe n'u Burusiya.