Dore akayabo abakobwa bahatanira Miss Rwanda binjije aho umukobwa watowe n'abantu benshi azahabwa asaga miliyoni 1.8RWF

Dore akayabo abakobwa bahatanira Miss Rwanda binjije aho umukobwa watowe n'abantu benshi azahabwa asaga miliyoni 1.8RWF

Mar 03,2022

Abakobwa 70 barenze ijonjora ry’ibanze muri Miss Rwanda 2022, binjije arenga miliyoni 70 ni mu gihe bagomba kugabana miliyoni 14 gusa.

 

Mbere y’uko hatangira ijonjora rya Miss Rwanda 2022, ubuyobozi bwaryo bwatangaje ko uyu mwaka hagiye habamo impinduka zageze no mu gutora, ndetse bavuga 20 % by’amafaranga yinjijwe na buri mukobwa binyuze mu majwi azayasubizwa.

 

Ijonjora ryararangiye maze abakobwa 70 baba ari bo babona itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho kizavamo abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda 2022.

 

Muri aba bakobwa uko ari 70, babiri bagombaga gukomeza bitewe n’uko batowe n’abantu benshi ni mu gihe abandi 18 bagomba gutoranywa banyuze imbere y’akanama nkemurampaka.

 

Gutora byakorerwaga ku rubuga rwa IGIHE, ijwi rimwe ryari amafaranga y’u Rwanda 100 agomba kuva kuri konti y’utoye ya Mobile Money.

 

Amatora yarangiye tariki ya 26 Gashyantare 2022 ari nabwo hamenyekanye abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda.

 

Kuva kuri Ruzindana Kelia watowe n’abantu 90,111 akaba ari we watowe n’abantu benshi kugeza kuri Kundwa Dusabemungu Blandine watowe n’abantu 491 ari na we watowe n’abantu bake, abatoye bose (amajwi y’abantu batoye aba bakobwa bose uko ari 70) ni amajwi 707,898 bivuze ko kuko ijwi ari amafaranga 100 y’u Rwanda, aba bakobwa binjije 70,789,800 frw.

 

Amafaranga 14,157, 960 frw ahwanye na 20% niyo azasaranganywa aba bakobwa. Buri umwe azahabwa 20% by’abamutoye.

 

Ruzindana Kelia ni we uzatwara menshi kuko yatowe n’abantu 90,111 bivuze ko yinjije 9,011,100 frw nibamuha 20% akaba azahabwa 1,802,220 frw.

 

Nshuti Muheto Divine na we wakomeje mu mwiherero kubera amajiwi menshi yabonye, ni we mukobwa wa 2 uzaboba menshi kuko yatowe n’abantu 82,715 bivuze ko yinjirije Miss Rwanda 8,271,500 nibamuha 20% akaba azabona 1,654,300 frw.

 

Dusabemungu Blandine watowe n’abantu 491 ni we uzahabwa make kuko ari we wabanye amajwi make, 491 bivuze ko yinjije 49100 frw, 20% azahabwa akaba angana ibuhumbi 9 n’amafaranga 820 (9820 frw).

 

Nyuma yo gutoranya abakobwa 20 bajya mu mwiherero, ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare bahise bawutangira.