Bihinduye isura: Umuherwe w'Umurusiya yategeye akayabo k'Amadorari umuntu uzica Putin cyangwa akamufata akamushyikiriza ubutabera

Bihinduye isura: Umuherwe w'Umurusiya yategeye akayabo k'Amadorari umuntu uzica Putin cyangwa akamufata akamushyikiriza ubutabera

Mar 04,2022

Umuherwe ukomoka mu Burusiya witwa Alex Konanykhin yashyizeho intego ya Miliyoni y'amadorari y'America ku muntu uzabasha kwica Perezida Vladmir Putin w'u Burusiya anahamagarira abasirikare bakuru gukuraho Putin kuko amubona nk'umugizi wa nabi.

 

Uyu mugabo uvuga ko abona Vladmir Putin nk'umwicanyi ndetse n'umugizi wa nabi, yashishikarije abatuye isi kurwanya ubutegetsi bwa Putin anavuga ko ashyizeho ibihembo ku muntu uzica uyu mu Perezida, kugira ngo byorohereze u Burusiya.

 

Uyu mushoramari yashyize akayabo ka miliyoni imwe y’amadolari ku mutwe wa Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, asaba abasirikari bakuru b’ u Burusiya, gufata Putin nk’umugizi wa nabi utubahiriza amategeko y'intambara, bakamuta muri yombi.

Konanykhinin

 

Alex Konanykhinin ni umushoramari mu ivunjafaranga 'Crypto Currency' uba muri leta ya Calfornia, imwe mu zigize America, aho yageze mu mwaka wa 1992 ahunze Politiki y' u Burusiya bahutazaga ibitekerezo.

 

Konanykhinin, yanditse ku rubuga rwa Facebook ati "Nsezeranye guha amadorari 1.000.000 umupolisi (abapolisi), bazakurikiza inshingano zabo z’itegeko nshinga, bagafata Putin nk’iumunyabyaha w’intambara.''

 

Konanykhin yavuze ko Putin yarenze ku itegeko nshinga ry’ u Burusiya, agakuraho amatora anyuze mu mucyo kandi akica abatumva ibintu kimwe na we.

 

Konanykhin yagize ati "Njye nk’umurusiya mbona ko ari inshingano zanjye mu korohereza u Burusiya. Nzakomeza ubufasha bwanjye muri Ukraine mu bikorwa by’ubutwari bwo guhangana n’igitero cy'itegeko rya Putin."

 

Putin 

 

Konanykhin yavuze ko ataragera mu Burusiya na rimwe kuva mu mwaka w'1992. Abajijwe niba afite ubwoba bwo guhanwa na Putin, uyu mucuruzi yavuze ko ari ahizewe.

 

Konanykhin wahawe ubuhungiro bwemewe muri America mu mwaka wa 2007, atunze miliyoni 300 z'amadolari. Akomeje gushishikariza abatuye isi bose kurwanya Vladmir Putin kuko ngo nta byiza amubonaho.

 

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine mu cyumweru gishize, abantu ndetse n'imiryango itandukanye bakomeje kugenda berekana impande baherereyeho, aho abenshi bafata u Burusiya nk'ubwakuruye intambara itari ngombwa.

 

Muri Ukraine umuriro ukomeje kwaka