Umugabo w'imyaka 40 yapfuye ubwo yateraga akabariro n'inkumi y'imyaka 25 bari basohokanye muri Lodge

Umugabo w'imyaka 40 yapfuye ubwo yateraga akabariro n'inkumi y'imyaka 25 bari basohokanye muri Lodge

Mar 04,2022

Umugabo w'imyaka 40 yasokanye inkumi y'imyaka 25 mu macumbi biha akabyizi kugeza ubwo umwuka umubanye mucye birangira ashizemo umwuka.

. Yasohokanye Inkumi Y'imyaka 25 Batera Akabariro Kugeza Ashijemo Umwuka

 

Ibi byabereye muri Kenya! Amakuru aravuga ko uyu mugabo yasohokanye n'iyi nkumi y'imyaka 25 mu macumbi aherereye ahitwa Kilimani, aha akaba ari Nairobi muri Kenya. Umuvugizi w'urwego rushinzwe iperereza, PC Stephen Kibei, yavuze ko ikirego kijyanye n'urupfu rw'uyu mugabo cyageze mu rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022. 

 

Yakomeje avuga ko uyu mugabo washizemo umwuka yitwa Jasphat Nagaruiya naho iyi nkumi yamumazemo intege kugeza ashizemo umwuka bakaba bakunze kuyita JM.  Yagaragaje ko ibi byabereye mu macumbi twagarutseho haruguru, biba tariki 28 Gashyantare 2022. Ashimangira ko aya macumbi byaberemo aharereye ku muhanda witwa Kindaruma. 

 

Ikirego kandi kivuga ko uyu mukobwa asanzwe ari umukozi muri KRA, akaba yarabwiye abapolisi ko mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina uyu mugabo w'imyaka 40 yageze aho umwuka ugatangira kumubana muke agatangira gutaka yasamye akamubaza uko bimeze undi ntasubize. 

 

Ngo byabaye ngobwa ko ahuruza ba nyiri amacumbi bahamagara ubutabazi ariko ngo uyu mugabo yari yamaze gushiramo umwuka. Polisi nayo ngo yahageze byarangiye!