Bruce Melodie yateguje indirimbo ’Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize

Bruce Melodie yateguje indirimbo ’Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize

Mar 04,2022

Bruce Melodie uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yateguje indirimbo yise ’Totally Crazy’ yakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania uzwi nka Harmonize yavuze ko ishobora gusohoka igihe icyo aricyo cyose kuva igihe yabitangarije yifashishije urukuta rwe rwa instagram.

 

Uyu musore w’imyaka 30 ukomeje gukataza mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kunteguza y’amashusho y’indirimbo ’Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize n’indirimbo igaragaramo abakobwa b’ikimero aho yavuze ati"Mwakoze mwese mwanyifurije isabukuru nziza, Eyooo! Muzi n’ibindi se?! #Totally Crazy IGITANGAZA X KONDEBOY irasohoka igihe icyo aricyo cyose guhera nonaha.

 

Bruce Melodie warumaze iminsi muri Tanzania yagaragaje umusaruro wicyo yakoraga ariyo.

Harmonize aherutse kubwira itangazamakuru ko kugira ngo abahanzi bo muri aka karere batere imbere bibasaba ubufatanye no gukorana.

 

Indirimbo ’Totally Crazy’ yakozwe na producer Madebeats uherutse gukora ’Why ya The Ben na Diamond’.