Kenia warumaze Ukwezi akoze Ubukwe yapfuye bitunguranye. Haracyekwa Amarozi

Kenia warumaze Ukwezi akoze Ubukwe yapfuye bitunguranye. Haracyekwa Amarozi

Mar 05,2022

Umutesiwase Kenia na Rutayomba Jacque ni Couple yamenywe nabenshi ndetse bakundwa nabenshi bitewe n’inkuru yihariye y’urukundo rwabo. aho umukobwa yashwanye n’umuryango we kubera kubana n’umusore ufite ubumuga bukomeye.

 

Inkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.

 

Yamusanze munzu ya wenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw’iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.

 

Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureba umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by’amafarng y’u Rwnda.

 

Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n’amategeko ariko umukobwa aza guhura n'ikibazo cy’Uburwayi bw’udusabo tw’Intanga ngore yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.

 

Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje ku mbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.

Rutayomba na Kenia