"Igisirikare cy’Uburusiya ntigikomeye,tuzagishyingura aha"-Umutegetsi muri Ukraine
Umujyanama w’umukuru w’igihugu cya Ukraine avuga ko kubona bahanganye n’igisirikare cy’Uburusiya atari akaga ahubwo biteguye gutsinda.
Mu butumwa burebure yacishije ku rubuga rwa Facebook, Aleksey Arestovich avuga ati: "Intsinzi yacu ni icyitegererezo, ishingiye ku ntego yo gushyira mu ngiro ibyo twiyemeje".
Arahiga ko igisirikare n’abanyagihugu muri rusange biteguriye kurwana kandi ko "bazaruhuka basenye igisirikare cy’Uburusiya".
Ati: "Burya igisirikare cy’Uburusiya ntigikomeye. Ni kinini gusa".
Arestovich avuga ko abategetsi bayoboye ibigo bishinzwe kwivuna abanzi by’ibihugu byo hanze "batangazwa" n’uko ubutegetsi n’igisirikare bya Ukraine bihagaze neza ku rugamba.
Arishimira kandi uko bageze ku byo bamaze kugeraho kandi nta myitozo ikomeye bari bafite yo kwitegurira igitero gikomeye nk’iki.
Ati: "Umunani kw’icumi by’igisirikare cya Putin bari ng’aha. Aha niho tuzabahamba".
Hagati aho, ingabo z’Uburusiya zisumbirije ikindi kigo cya nikleyeri nk’uko byaraye bitangajwe n’userukira Amerika mu ishyirahamwe ONU.
Umunsi wa cumi urihiritse muri Ukraine hari urugamba rwashojwe n’Ingabo z’u Burusiya, aho kugeza ubu abaturage benshi bakomeje kuva mu byabo ndetse n’ibikorwa remezo biri gusenywa umusubirizo.
Kuva iyo ntambara yatangira, u Burusiya bumaze gutera ibisasu mu mijyi itanu ikomeye ya Ukraine. Irimo Kyiv, Kharkiv, Mariupol, Berdyansk na Kherson.
Hose ingabo n’abaturage ba Ukraine bari kugerageza kwirwanaho nubwo bidahagije mu mboni za Perezida Volodymyr Zelensky washinje ibihugu by’u Burayi na Amerika kuba ntacyo biri gukora.
Uyu mugabo yari yasabye ko u Burayi na Amerika byagena ko ikirere cya Ukraine nta ndege y’u Burusiya igomba kukinyuramo. Mu gihe uwo mwanzuro waba ufashwe, byaba bivuze ko mu buryo bweruye indege yose izajya ikinyuramo yaraswa na Amerika cyangwa se ibindi bihugu by’u Burayi.
Byakurura intambara yeruye hagati y’u Burusiya n’ibindi bihugu, gusa byose byirinze gufata icyo cyemezo.