Ukraine: Zelensky yamaze gutera ikizere umuryango wa NATO arawibasira bikomeye avuga ko abapfa guhera uyu munsi bazba bazize uyu muryango

Ukraine: Zelensky yamaze gutera ikizere umuryango wa NATO arawibasira bikomeye avuga ko abapfa guhera uyu munsi bazba bazize uyu muryango

Mar 06,2022

Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine, yibasiye Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO) nyuma yo kwanga kubahiriza icyifuzo cye cyo gushyira mu gihugu cye agace katemerewe kunyuramo indege.

Perezida Zelensky mu ijambo yavugiye mu biro bye, yashinje NATO gutererana amamiliyoni y'abaturage ba Ukraine mu gihe bakeneye ubufasha.

Yabwiye uyu muryango ko kuva ejo hashize abantu bose bazapfa wo bazaba bazira.

Ati: "Abantu bose bapfa, kuva uno musi, bazapfa kubera mwebwe. Kubera intege nke zanyu, kubera ko ntacyo mukora."

Yakomeje agira ati: "Inama ya NATO uyu munsi yabaye. Inama ntacyo imaze. Ni inama y'abantu b'abatamutwe, inama yerekana ko nta muntu n'umwe ubona ko urugamba rwo kurwanira ubwigenge bw'u Burayi ari rwo ruza imbere ya byose."

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yavuze ko banze gushyira muri Ukraine agace katemerewe kugurukamo indege (No fly zone) kuko ibihugu bigize uyu muryango byatekereje ko gufunga kiriya kirere byakurura intambara yeruye y'intwaro kirimbuzi hagati yabyo n'u Burusiya.

Ni nyuma y'inama yahuje ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga bo mu bihugu bigize NATO yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Perezida Zelensky yanenze icyemezo cy'uriya muryango, avuga ko icyemezo cyawo nta shingiro gifite, nyamara utunze intwaro zikubye inshuro nyinshi izo Ukraine ifite."

Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye nigisenyuka u Burayi bwose na bwo buzasenyuka.

Yavuze ko kiriya cyemezo cya NATO gisa n'igitanga uburenganzira ku Burusiya ngo bukomeze gutera ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine.