Umutesiwase Kenia witabye Imana hashize Ukwezi akoze Ubukwe, Yashyinguwe muganga wamuvuraga yunga mu ry'abavuga ko yarozwe - AMAFOTO
Kuwa 4 Werurwe 2022 nibwo inkuru mbi yabaye kimomo ko Umutesiwase Kenia wamenyekanye kubera inkuru y’Urukundo rwe na Rutayomba Jacques ko yitabye Imana gusa benshi bakaba bagishidikanya kucyateye urupfu rwe.
Muganga witaga kuri uyu Muryango, nawe yunze muryabavuga ko yarozwe, ahamya ko indarwa Mutesi yarafite atari iyo yamwishe. Rutayomba Jacques we yavuze ko n'ubwo Umugore we apfuye, ariwe wa mbere n’Uwanyuma akunze. Ati " Uransize ariko ni wowe wa mbere ni nawe wanyum nkunze".
Kuruyu wa 6 Werurwe 2022 ni wo munsi waruteganyijwe ngo bazajye Kwirega k’Umuryango w’Umukobwa i Rubavu, ndetse ni nabwo hari gutangwa inkwano kugirango bazashyingiranwe imbere y’Imana Imiryango yarabahaye Umugisha.
Kuwa 27 Mutarama ni bwo aba bombi basezeranye kubana nk’Umugabo n’Umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, Mu gihe taliki ya 27 Werurwe 2022 ari bwo hari hateganyijwe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.
Mutesi yitabye Imana mu Kwezi yavutsemo dore ko yavutse kuwa 10 Werurwe 2000, yitaba Imana kuwa 4 Werurwe 2022. bivuze ko yarafite imyaka 22 y’Amavuko.
Mutesi yasezeweho bwanyuma
Inkuru y'aba bombi iratangaje. Urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. Umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. Byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga ku mafoto kuri facebook atandukanye n'uwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.
Yamusanze mu nzu ya wenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw’iburyo. Atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. Uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.
Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu abitekerereje umuryango umutera utwatsi. Abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by’amafaranga y’u Rwnda.
Yagarutse i Kigali baribanira. Kuwa 27 Mutarama 2022 ni bwo biyemeje kubana byemewe n’amategeko ariko umukobwa aza guhura nikibazo cy’Uburwayi bw’udusabo tw’Intanga aho yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.
Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.