Umugabo yiyahuriye ku ishuri yizemo nyuma yo kumara imyaka n'imyaka yarabuze akazi
Umugabo warangije muri Kaminuza ya Kyambogo, mu gihugu cya Uganda, muri 2019 yiyahuye nyuma yo kumara imyaka ashaka akazi ariko akakabura.
. umugabo yiyahuriye ku nyubako yahoze yigamo
. Yafashe icyemezo cyo kwiyahura kubera ubushomeri
Ku wa Gatanu, Brian Wetaka wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 muri Chemical Engineering, yasubiye ahaherereye ibyumba by’amashuri yahoze yigamo maze ariyahura.
Abashinzwe umutekano wa Kaminuza ya Kyambogo bavuze ko, nyakwigendera yasize yanditseho urwandiko mbere yo kwiyahura agira ati; “Nahisemo guhagarika ubuzima bwanjye kubera imihangayiko.”
Umuvugizi wa Polisi wungirije muri Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko urwandiko rwerekanwe mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje.
ASP Owoyesigyire yagize ati: “Umurambo wa Wetaka wabonwe n’ushinzwe umutekano wigenga mu nyubako ya “Engineering” muri Kaminuza ya Kyambogo. Umurambo waje gukurwaho ujyanwa mu buruhukiro bw’umujyi muri Mulago kugira ngo hakorwe ibizamini.”
Abavandimwe ba Wetaka baganiriye n’umunyamakuru bavuze ko nyuma yo kurangiza amashuri, yizeye ko azahita abona akazi ariko bikananirana, bikaba byaramuhangayikishije.
Nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe igenamigambi (NPA) ibigaragaza, buri mwaka abantu 700.000 binjira ku isoko ry’umurimo hatitawe ku mpamyabumenyi ariko 90.000 muri bo ni bo babona akazi muri Uganda.