Putin yaciye amarenga ko agiye gukoroniza Ukraine ndetse aburira NATO n'isi yose ko yiteguye gukoresha ibitwaro kirimbuzi ku ikosa rimwe gusa NATO ishobora gukora

Putin yaciye amarenga ko agiye gukoroniza Ukraine ndetse aburira NATO n'isi yose ko yiteguye gukoresha ibitwaro kirimbuzi ku ikosa rimwe gusa NATO ishobora gukora

Mar 07,2022

Prezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko Uburusiya burimo kwitegura gutera ama bombe mu mujyi witwa Odessa, uri mu ikomeye muri Ukraine ndetse ukikijwe n’amazi.

 

Mu ijambo rye ku munsi w’ejo, Perezida Zelensky yavugiye kuri televeziyo, yasobanuye ko Uburusiya niburamuka buteye uwo mujyi, buzaba bwinjiye mu mateka yo gukora ibyaha by’intambara bitigeze bibaho mu gihe cyahise.

 

Muri iryo jambo, Perezida Zelenskyy yasabye abaturage ba Ukraine guhitamo hagati y’ “ubuzima n’ubucakara”, bakarwanya umubi yise ko arengeje urugero bigishoboka.

 

Prezida w’Uburusiya Vladimir Putin nawe yaburiye Ukraine ayibwira ko ishobora gutakaza uburenganzira bwo kwitwa igihugu.

 

Yashimangiye ko amahanga naramuka yibeshye agashyiraho amategeko agena uturere indege z’intambara zitemerewe kugurukiramo muri Ukraine, umugabane w’Uburayi uzahura n’ingorane nyinshi, zizakora kandi no ku bindi bihugu byo ku yindi migabane.

Aya magambo akaba asa n'aca amarenga ko hagize NATO iramutse ishyizeho turiya duce tutanyurwamo indege muri Ukraine, Uburusiya bushobora guhita bukoresha ibitwaro kirimbuzi bubitse.

 

Perezida wa Ukraine Zelensky yanenze ishyirahamwe OTAN ryanze gushyiraho amategeko agena uturere indege z’intambara zitemerewe kujyamo muri Ukraine.

 

OTAN yanze gushyiraho ayo mategeko ivuga ko ibikoze byakongeza intambara itewe n’Uburusiya.

 

IJWI RY’AMERIKA