Donald Trump yavuze uburyo butangaje Amerika yakoresha igahagarika Ibitero by'Uburusiya muri Ukraine

Donald Trump yavuze uburyo butangaje Amerika yakoresha igahagarika Ibitero by'Uburusiya muri Ukraine

Mar 07,2022

Donald Trump wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye ko igihugu cye cyakwiyambika isura y'u Bushinwa, kigashoza intambara mu Burusiya, hagamijwe kubohora igihugu cya Ukraine, kimaze iminsi kiri guhigwa n'ab'i Moscou.

 

. Intambara yo muri Ukraine ikomeje guca ibintu

. Trump yavuze ko Amerika ikwiye gutera Uburusiya ikoresheje Ubushinwa

 

Trump wavuze ibi asa n'utebya, asanzwe azwiho gutungurana mu myanzuro ndetse n'amagambo avuga, aho yagiye atangaza benshi muri Manda imwe yayoboyemo Leta Zunze Ubumwe za America.

 

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ushize, Trump yaganiriraga imbaga y'abaherwe bari mu mwiherero wa Komite y’igihugu ya Repubulika i New Orleans, avuga ko inzira imwe yo guhagarika igitero cy’ u Burusiya muri Ukraine ari ukurwana n'Abarusiya mu izina ry'u Bushinwa.

 

Trump yavuze ko Amerika igomba gutangiza intambara hagati ya Beijing na Moscou igashyira ibendera ry’u Bushinwa ku ndege z’intambara z’Abanyamerika kugira ngo bananize u Burusiya burekere aho gutera Ukraine.

 

Donald Trump yasabye ko ingabo z’Amerika ziyoberanya indege zayo nk’umutungo w’u Bushinwa, hanyuma zigakoresha izo ndege mu gutera ibisasu mu mijyi y'u Burusiya kugira ngo habeho indi ntambara, isimbura iri muri Ukraine.

 

Yatanze igitekerezo cyo guhera ku ndege ya 'F-22' y'Abanyamerika, bagashyiraho ibendera ry'u Bushinwa, ubundi bakamisha urufaya rw'amasasu i Mocsou, nkuko ikinyamakuru CBS News kibitangaza.

 

Trump yavuze ko ibyo Perezida w'u Burusiya yakoreye Ukraine ari igitero simusiga kandi kidafite ishingiro, aho we abifata nk'icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu. Trump kandi yanenze ibihugu bishyigikiye u Burusiya.

 

Hanyuma, Trump yatangaje ko ashyigikiye Ukraine, aho yavuze ko 'asengera abaturage bo muri Ukraine' anagaragaza ko yishimiye Perezida Zelensky, amwita 'umugabo w'intwari.' Ati "Imana ibahe umugisha, Zelensky ni intwari rwose, kuko buri wese asobanukiwe n'iki cyago giteye ubwoba".

 

Donald Trump kandi yishongoye cyane ku bari bitabiriye umushyikirano, avuga ko we iyo aba ari Perezida, u Burusiya butari gutera Ukraine ngo bimere uko biri ubu.

 

U Bushinwa, Trump yavugaga ko bagomba kwiyitirira, ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n'u Burusiya, ariko muri iki gihe cy'intambara, u Bushinwa ntabwo bwavuze byinshi, usibye ko abayobozi ba Beijing bagaragaje ko batishimiye intambara.

 

Trump yavuze ibi mu gihe ibitero by’indege z' u Burusiya bikomeje kugabwa mu mijyi itandukanye ya Ukraine. Bivugwa ko abaturage babarirwa mu magana bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe ibihumbi byahunze igihugu. 

 

Ku cyumweru (ejo hashize) mu gitondo, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yihanangirije ko ingabo za Moscou, nyuma yo kumenya ko zifite umugambi wo gutera icyambu cy'umujyi wa Odessa.