Ukraine: Umugore n'umugabo b'abasirikare basezeraniye ku rugamba kubana akaramata - AMAFOTO

Ukraine: Umugore n'umugabo b'abasirikare basezeraniye ku rugamba kubana akaramata - AMAFOTO

Mar 07,2022

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umugore witwa Lesya n’umugabo we Valeriy bahisemo gushyingirwa bambaye impuzankano za gisirikare ubwo bari ku rugamba mu gihugu cya Ukraine. Muri aya mashusho aba bombi bari bagaragiwe n’abasirikare bagenzi babo bari batashye ubu bukwe.

. Umugore n'umugabo bashyingiranywe bari ku rugamba

. Abasirikare 2 ba Ukraine basezeraniye ku rugamba

. Bakoreye ubukwe ku rugamba

 

Lesya n’umugabo we Valeriy bafashe icyemezo cyo gusezerana kubana akaramata nubwo bari ku rugamba mu bukwe bwitabiriwe n’abasirikare bagenzi babo bari kumwe ku rugamba mu mujyi wa Kyiv muri Ukraine.

 

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bwa mbere n’umunyamakuru witwa Paul Ronzheimer ukorera ikinyamakuru cy’Abadage cyitwa Bild-Zeitung yerekanaga uyu mugore Lesya yambaye impuzankano za gisirikare afite indabo mu ntoki n’ivara ku mutwe arikumwe n’umugabo we arinako abari aho bagaragaraga bishimiye kubabona basezerana.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga aba bombi bari bamaze imyaka 22 babana ndetse bakaba bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko.

 

Uyu mugore Lesya yasezeye mu kazi ke yakoraga ka burimunsi maze ajya gufatanya n’abandi ku rugamba mu rwego rwo kurinda agace atuyemo kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu kwezi gushize. Aba bombi basezeranyijwe n’umusirikare mugenzi wabo wo mu idini rwa Orthodox risengerwamo n’abantu batari bacye muri Ukraine.

Basezeranyijwe n'umusirikare mugenzi wabo wo mu idini rya Orthodox

 

Lesya na Valeriy basezeraniye ku rugamba bambaye impuzankano za gisirikare

 

Aya mashusho y’ubukwe bwaba bombi nyuma y’igihe gito agiye hanze yarebwe n’abarenga 1,700,000 ndetse hanatagwa ibitekerezo bitandunye by’abantu babifurizaga ishya n’ihirwe.

 

Src: Daily Mail & The Independent