Mu mitoma myinshi Shaddyboo yerekanye umusore bari mu rukundo - AMAFOTO

Mu mitoma myinshi Shaddyboo yerekanye umusore bari mu rukundo - AMAFOTO

Mar 08,2022

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo yerekanye umusore usigaye warigaruriye umutima we Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Shaddyboo yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umusore ayiherekesha amagambo y’urukundo , ibi bikaba byerekana ko ari mu rukundo n’uyu musore.

 

Shaddyboo yashyize hanze iyi foto nyuma yo nyuma y’amashusho amaze Iminsi asakaye ku mbuga nkoranyambaga arikumwe n’umusore mubihe byiza bahana akambizu , benshi batangira kwibaza n’iba uyu munyamideli ukunzwe kuragwa n’udushya mu rukundo ko yabonye umukunzi mushya nyuma y’igihe kinini .

Shaddyboo yagize ati:

"Amaherezo uzahura n’umuntu urambiwe imikino nyayo… kandi ubudahemuka bwe buzahura n’ubwawe."

 

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddy Boo kumbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.

ShaddyBoo ubusanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi,ndetse akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo mukarere u Rwanda rutuyemo k’Iburasirazuba bwa Afurika barimo Diamond ndetse na Dimpoz.