Akazi keza n’amafaranga byatumye nisenyera urugo rwari rumaze imyaka 8 yose - UBUHAMYA UWUBATSE WESE UKWIYE GUSOMA

Akazi keza n’amafaranga byatumye nisenyera urugo rwari rumaze imyaka 8 yose - UBUHAMYA UWUBATSE WESE UKWIYE GUSOMA

Mar 08,2022

Inkuru y’uyu munsi ni iy'umugabo wahuye n’umugore bagakundana bakaza kubana gusa nyuma umugabo akarutisha umugore we akazi bikarangira amubuze.

 

Mu ntangiriro uyu mugabo yaragize ati: ”Nahuye n’umukobwa mwiza cyane mu myaka umunani ishize turakundana nyuma turabana, gusa nza kubona akazi keza ariko kansaba kumuburira umwanya, biza kurangira yigendeye”.

 

Muri iyi nkuru, umugabo yabuze urukundo rwe, urukundo rw’ubuzima bwe, kubera kwanga guhagarika akazi ngo yite ku wo abwira ko amukunda. Umugabo wiyise ngo Dailyrood32, yashyize hanze ubutumwa bukomeye cyane bw’ibyamubayeho, maze asaba buri wese kumwigiraho. ailyrood32 yasabye uwari we wese uzabona ubutumwa bwe, kuzigira ku makosa yakoze. 

 

Uyu mugabo yaragize ati “Ntuzatume akazi kakwicira ubuzima. Nahuye n’umukobwa mwiza cyane, turakundana cyane urukundo rugera aho ntifuzaga kurekura kuko ku bwanjye ntabwo nabonaga ko byakunda. Nkimara gukunda uyu mukobwa yewe tukanabana, naje kubona akazi keza akazi kampembaga neza ariko kakansaba kugahoramo maze nkabura umwanya w’umugore wanjye.

Aka kazi, kansabaga kugakora, kuva mu gitondo, kugeza ku mugoroba nabwo kandi ngo nkaba ntari buboneke. Nakoraga mu kiruhuko, muri weekend, nyuma y’akazi, ibyo byose nkabikora andi iruhande ari kunyitegereza. Nahoraga mubwira ko ari ku bw’ejo hazaza hacu kugeze ubwo nakabuze. Umugore wanjye, yahoraga ansaba kuva kuri ako kazi ngo mwiteho ariko nkanga, kuko ntabwo yansabaga mafaranga, yarambwiraga ngo ndeke akazi akananyinginga ariko nkanga, birangira nsanze narahisemo nabi.

Mu mwaka wo muri 2020, naganiriye n’umukoresha wanjye,maze anyongera akazi, ansezeranya amafaranga menshi, icyo gihe nakoraga buri weekend ku buryo igihe cyageze no ku munsi wo kujya gusenga nkakora. Igihe twari tumaze gukora ubukwe njye na madamu ntabwo nigeze muha umwanya, nahise njya mukazi, maze ukwezi kwacu kwa buki ntikwaba, ndamwangiriza ararira karahava ariko njye nkakomeza gushyira imbere amafaranga kuko nashaga kumugurira inzu.

Nyuma y’amezi ane tubana,umugore wanjye yarapakiye maze arambwira ngo arigendeye, gusa arambwira ngo ntabwo azi uko nabaye ngo nabaye nk’inyamaswa.Yarambwiye ngo na murutishije amafaranga, murutisha akazi. Naramwingize, mufata akaboko ngo ntagende ariko biba ibyubusa anaranga aragenda. Uyu mugore wanjye, yari arambiwe kumara weekend wenyine ndetse no kumva adakunzwe.

Akimara kugenda, nashyize umutwe hasi, maze ndibaza biranyobera. Nyuma amaze kugenda, umukoresha wanjye, yaranyegereye, maze arambwira ngo uruganda byararukomereye cyane, ngo ntabwo rubashije gushobora kunyishyura no gusoza amasezerano y’ibyo twavuganye. Umugore wanjye yaragiye nanjye nasigaye ndi ubusa kuko n’akazi nari niringiye byarangiye nkabuze. Ako kanya, nafashe ibyumweru bibiri ntari ku kazi, ngaruka ndi gusezera”.

 

Akazi ntacyo kamaze, ako kazi kawe ntanyungu kagufitiye uramutse utari ku mwe n’uwo ukunda cyanda. Amafaranga ntabwo azakugurira ibyishimo. Niba uri umunyamahirwe ukaba ufite ugukunda ita kuri icyo kandi ntuzatume kikuva ho.

 

Uyu mugabo yaragize ati: ”Mwigire mu makossa yanjye”.