Nta mikino: Abasore 2 birukanwe mu kazi nyuma yo kugaragara babyina mu masaha y'akazi - Video
Nyuma y’iminsi mu gihugu cya Nigeria ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amashusho y’abasore 2 bakora akazi ko gucunga umutekano bari kubyina mu masaha y’akazi, byaje kurangira kompanyi bakorera ibirukanye. Aba basore biyita Happy Boys bavuze ko ubwo birukanwaga batahawe n’umushahara wabo bakoreye.
Aba basore babiri bakoraga akazi ko gucunga umutekano nyuma yo kugaragara mu mashusho bari kubyina mu masaha y’akazi mu rwego rwo kwishimisha ndetse no gususurutsa abakiriya bari aho bakorera, byaje kurangira birukanwe mu kazi na kompanyi ibakoresha ivuga ko ibyo bakoze bigaragaza ko batari abanyamwuga mu kazi kabo.
Inkuru yo kwirukanwa mu kazi kwaba basore yamenyekanye bwa mbere ku rubuga rwa Twitter ubwo umwe mubakoresha uru rubuga yavugaga ko ibi byabaye nyuma y’uko hari umuntu washyize aya amashusho kuri murandasi bikarangira ageze ku bantu benshi harimo n’umukoresha wabo wafashe icyemezo cyo kubirukana mu kazi.
Aya mashusho yerekanaga aba basore bari mu mpuzankano z’akazi bari kubyina indirimbo yitwa You Want to Bam Bam iharawe muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi nkuru y’aba basore ku rubuga rwa Twitter, abatari bacye bibazaga impamvu yatumye umukoresha wabo afata icyemezo cyo kubirukana mu kazi atanabahaye umushahara wabo bakoreye.
Babinyujije ku rubuga rwa TikTok, aba basore batangaje ko nyuma yo kwirukanwa mu kazi iyi kompanyi bakoreraga itarabaha umushahara wabo. Bakomeje bavuga ko nubwo ibi byababayeho bitazabaca intege mu gukomeza gushimisha abantu babinyujije mu mashusho bashyira ku mbuga nkoranyambaga.