Ukraine: Icyamamare mu iteramakofe ku isi cyahagaritse imyitozo kijya ku rugamba guhangana n'ingabo z'Uburusiya bwabateye

Ukraine: Icyamamare mu iteramakofe ku isi cyahagaritse imyitozo kijya ku rugamba guhangana n'ingabo z'Uburusiya bwabateye

Mar 08,2022

Umunya-Ukraine ufite ibigwi n’imidali ikomeye ku Isi mu mukino w’iteramakofe, Oleksandr Oleksandrovych Usyk, bakunze kwita “Injangwe” yahagaritse imyitozo yakoreraga mu Bwongereza asubira iwabo gufash ingabo ziri ku rugamba guhangana n’uBurusiya bwabateye.

. Usyk yateye umugongo miliyoni z'amadolari ajya mu ntambara y'amasasu guhangana n'u Burusiya

. Usyk aherutse gutsinda Athony Joshua amutwara umudali ukomeye ku Isi

. Usyk na Joshua bateguraga kongera gukina mu minsi iri imbere

Oleksandr yari mu myitozo mu Bwongereza yitegura umukino ukomeye yagombaga gukina na Anthony Joshua, ariko byose yabyirengagije yambara ibendera ry’igihugu cye yiyemeza kukimenera amaraso nibiba ngombwa ko ameneka.

 

Uyu mukinnyi ukina mu baremereye (heavyweight) yateye umugongo miliyoni z’amadolari yari kuzahabwa kugira ngo akine na Anthony Joshua, asubira iwabo gutabara benewabo bugarijwe n’ibitero by’u Burusiya.

 

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yageraga mu murwa mukuru wa Kyiv ukomeje kuberamo imirwano ikaze, Usyk yashimangiye ko azemera no guhara ubuzima bwe arwanira igihugu cyamwibarutse.

 

Yagize ati”Nibashaka kumvutsa ubuzima cyangwa ubwa bagenzi banjye, nzabikora, gusa ntabwo aribyo nifuza. Ntabwo nshaka kurasa, ntabwo nshaka kugira uwo nica, ariko nibashaka kunyica nta yandi mahitamo nzaba mfite”.

 

Muri Nzeri 2021 Usyk yegukanye umudali ukomeye ku Isi atsinze Umwongereza Anthony Joshua uri mu bafite izina rikomeye muri uyu mukino.

 

Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira mu kwezi gushize, benshi bamaze kuhasiga ubuzima, byinshi bimaze kwangirika ndetse umubare munini umaze guhunga igihugu.

 

Abakinnyi mu mikino itandukanye, abakina umupira w’amaguru, Iteramakofe n’indi, bakomoka muri Ukraine bagiye ku rugamba gufasha ingabo guhangana n’Abarusiya bavogereye ubusugire bw’igihugu cyabo.

 

Bamwe muri bob amaze kuhasiga ubuzima, barimo babiri bakina umupira w’amaguru ndetse n’undi umwe ukina umukino wa SKI.