Uwahoze ari Vis Perezida wa Uganda yabaye igitararamo kubera uburyo budasanzwe yabyinishijemo inkumi mu gitaramo - VIDEO

Uwahoze ari Vis Perezida wa Uganda yabaye igitararamo kubera uburyo budasanzwe yabyinishijemo inkumi mu gitaramo - VIDEO

Mar 08,2022

Prof. Gilbert Bukenya wahoze ari Visi Perezida wa Uganda, yagaragaye abyinana n'inkumi mu buryo budasanzwe.

 

Prof. Gilbert Bukenya, ni umugabo w'intiti w'umunya politike wabaye Visi Perezida wa 7 wa Uganda. Ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye amashusho ye ari kubyinana n'inkumi mu buryo budasanzwe, ayikubitakubita amabuno. Aya mashusho yafashwe mu ijoro ryo kuwa gatandatu, ubwo uyu munyabwenge yari yagiye kwinezeza mu gitaramo cy'umuhanzikazi Kapa Cat cyabereye ahitwa Kakiri.

 

Uyu muhanzikazi ubwo yari ari ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo ye yitwa “Center" yakoranye na Gravity Omutujju maze abantu bagaragaza ko bayishimiye, biba ngombwa ko ava ku rubyiniro yinjira mu bafana aba ahuye na Prof. Gilbert Bukenya wabaye Visi Perezida wa 7 wa Uganda nawe wari waje mu gitaramo maze batangira kuwuceka.

 

Iyi nkumi yerebye inyuma irunama maze ikajya ikaraga ikibuno n'umubyimba inyuma y' uyu munyacyubahiro, ari nako nawe amubyinisha akubita inshyi ku kibuno. Aya mashusho yafashwe, yazenguretse ku mbuga nkoranyambaga kubera iyi mibyinire.

 

Byaje kuba ngombwa ko Prof. Gilbert Bukenya yizihirwa maze aha iyi nkumi amafaranga, anamusaba kongera gusubiramo iyi ndirimbo kuko yari yaryohewe.

REBA VIDEO HANO

https://www.instagram.com/p/CayxdMNIJwj/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again