MissRwanda2022: Nkusi Lynda wikuye mu irushanwa aravugwaho gutwita. Icyo abategura iri rushanwa babivugaho
Kumugoroba wo kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 ni bwo umwe mubakobwa 20 bahatanira Kuba Nyampinga w’U Rwanda 2022 Nkusi Lynda yandikiraga abategura iri rushanwa ibaruwa isezera muri ryo.
Mu Itangazo ryaciye kuri Konti ya Twitter ya Miss Rwanda, rivuga ko Nkusi Lynda yasezeye kumpamvu ze bwite, ndetse ni z’Umuryango we. rigira riti" Twishimiye kumenyesha abantu bose ko Nkusi Lynda yamaze kuva mubahatanira kuba Missrwanda 2022. Ni nyuma y’Ibaruwa yandikiye abategura irushanwa, kubera impamvu ze bwite niz’Umuryango we atagikomeje guhatana"
Nyuma yuko rigiye hanze, ibihuha byakomeje kuba byinshi ndetse bamwe bakemeza ko yaba atwite, agahitamo gusezera hakiri kare ngo rubanda rutazamwota. byatumye duhamagara umuvugizi wiri rushanwa Miss Nimwiza Meghan, maze mu Kiganiro kihariye yahaye Umuryango ahakana aya makuru.
Ati "Ntago Nkusi Lynda atwite, kuko iyo bagiye mu mwiherero barapimwa kandi basanze adatwite. yasezeye kumpamvu ze bwite"
Abakobwa bari 20 ariko ubu basigaye ari 19, bamwe banibazaga ko niba uyu mukobwa warumaze iminsi umunani mu mwiherero ari buhite asimbuzwa. Miss Meghan yavuze ko atari busimbuzwe ahubwo ko abakobwa bari bukomeze guhatana ari 19.
Hari kandi Amakamba amwe namwe ajya atangwa hatagombye guca imbere yabagize akanama nkemurampaka. nkirya Miss Photogenic (Ikamba ry’u waryoheje amafoto) Miss Congeniality (Ikamba ry’u wabaniye bagenzi be neza) Miss Popurality (Ikamba ry’u wakunzwe na rubanda kurusha abandi), nayandi atandukanye.
Umuvugizi wa RIB (Rwanda Insipiration BackUp) yatangaje ko iryo bizgaragara ko arikwiriye nubwo atazaba yageze kumunsi wanyuma azarihabwa. Ati" Ntago yakwimwa ikamba akwiriye ngo nuko yasezeye, iryo bizagaragara rwose ko akwiriye azarihabwa"
Kubijyanye n’Amajwi yaramaze kugira, Miss Meghan yavuze ko zahabwa amafaranga ye ku ijanisha rya 20 ku 100.
Miss Nimwiza Meghan Uvugira Abategura Miss Rwanda
Miss Meghan yavuze ko kandi nta cyuho kiri bugaragare mu irushanwa, ndetse ko ibikorwa byose byateganyijwe bigomba gukomeza nkuko byagombaga kuba ahari. ati" Nta cyuho, Yego kuba avuye mu irushanwa ritrangiye ntago bishimishije. ariko ntibihagarika n’irushanwa."
Nkusi Lynda yari Mubkobwa 20 bari mu mwiherero, aho yawujemo ahagarariye intara y’Iburasirazuba yari yambaye numero 43.
Src: Umuryango