Igisubizo cya Pochettino ku mukinnyi mwiza hagati ya Mbappe na Messi cyatangaje benshi

Igisubizo cya Pochettino ku mukinnyi mwiza hagati ya Mbappe na Messi cyatangaje benshi

Mar 09,2022

Kylian Mbappé araba ayoboye ubusatirizi burahangan na Real Madrid mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League urabera I Santiago Bernabeu.

 

Ku wa mbere, Mbappe yakandagiwe ikirenge mu myitozo na Gana Gueye, ariko hari ubwoba bwinshi ko ashobora kuba yaravunitse.

 

Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko nta kibazo afite kandi amakuru y’ubuzima bwe ni meza nkuko Umutoza w’iyi kipe, Mauricio Pochettino, yabyemeje mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uyu mukino.

 

Pochettino yagize ati "Ameze neza.Yavugije induru cyane kubera uburibwe. Yari afite ububabare. Ariko rero, buhoro buhoro, yumvise amerewe neza. Yashoboraga kugenda neza nyuma yamasaha abiri. Kandi ndizera ko ashobora kwitoza neza nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru. ”

 

Abajijwe niba muri iki gihe Mbappe ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku isi,Pochettino yagize ati: "Messi niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku isi kuko afite ibihembo birindwi bya Ballon d’or wenyine, noneho dufite abandi bakinnyi bakomeye bashobora kuzaba beza.Ibihe byiza cyane bya Kylian Mbappe birivugira ubwabyo.Ari mu bakinnyi beza kandi bahagaze neza cyane. "

 

Uyu mutoza yizeye ko yizeye ko Mbappe atazagirwaho ingaruka iyo ari yo yose n’ibivugwa ku hazaza he

 

Pochettino ati: "Turatuje kuri Kylian, reka tubivuge neza."

 

"Arakuze kurusha imyaka ye, arashaka kuba mu ishusho no guhagararira neza amabara yambaye.

 

"Nta mpungenge mfite kuri Kylian. Imikinire ye ntizagirwaho ingaruka n’ibintu byose bimuvugwaho."

 

Real Madrid irakira PSG mu mukino wa kabiri wa Champions Leaguewa 1/16 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa 22h00 .PSG yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.