Rwanda: Umusore waminuje ndetse uvuka mu muryango wifashije yashyingiranwe n'umukozi wo mu rugo
Iyo uteye icyumvirizo mu rubyiruko hano mu Rwanda rugeze mu myaka yo gushaka umugore cyangwa umugabo, abenshi bakubwira ko ibyari urukundo byahinduye isura kuko muri iyi minsi, yaba umusore cyangwa umukobwa ahitamo uwo bazabana abanje kureba ubushobozi.
. Yatunguye incuti ze n'umuryango we arongora umukozi wo mu rugo
. Abantu ntibabyumvaga ndetse n'umugore we ntiyabyiyumvishaga
Ni ukuvuga ko umusore asabwa kuba ahagaze neza mu buryo bw’amikoro kugirango yizere ko navuga ijambo imbere y’inkumi riri buze kumvikana.
Ku rundi ruhande ariko n’abasore ntibagipfa gutereta ahubwo nabo baba bashaka umukobwa ufite ubushobozi bwiyongera ku bwiza.
N’ubwo urubyiruko rutakizerera mu rukundo, ntawashidikanya ko hari ingero zimwe na zimwe zigaragaza urukundo nyakuri.
Ubwo nanyarukiraga ku rubuga rwa YouTube, narabutswe inkuru y’uwitwa Karekezi Luc n’umugore we Vestine Niyivuga.
Uyu mugabo Karekezi yarize araminuza ndetse akaba avuka mu muryango wifashije gusa akaba yaraje gushaka umukozi wo murugo wabakoreraga.
Uri kwibaza uti biteye gute?. Karekezi avugako yakuze yumva atazashaka umugore bitewe n’imyemerere ye gusa yaje kuva ku izima nyuma yo kubitegekwa n’Imana. Karekezi akomeza avugako yanyuzaga amaso mu bakobwa biganaga ariko akabona ntago bahuza.
Nyuma nibwo yaje guhura n’umugore we ubungubu, ariwe Vestine umukozi wo mu rugo iwabo, wari uhamaze igihe kinini maze afata icyemezo cyo kuzamugira umugore.
Karekezi udakunda kuvangura abantu nkuko abivuga ngo yatangiye kugirana ubumwe n’uyu mugore maze Imana iza kumuhishurira ko umugore we aruwo ntawundi.
Bombi bavuga ko kubera bakijijwe, bagiye berekwa kenshi ko bagomba kubana gusa umuryango w’umusore n’inshuti ntizabyumva ndetse n’umugore ntiyabyumvaga kubera ko yabonaga bidasanzwe.